Muhanga: Umurambo w’umuntu watoraguwe mu gikari cya sitasiyo ya lisansi warangiritse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Mu igaraje riri hafi ya Sitasiyo ya lisansi iri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, hagaragaye umubiri w’umuntu bigaragara ko amaze igihe kinini apfuye.

Amakuru y’uyu mubiri wagaragaye muri iyo garaje yamenyekanye, ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Rurangwa Laurent, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’abanyamakuru.

Yagize ati “Ni byo hari umubiri wagaragaye mu gikari cya Sitasiyo ya Engen, amakuru twayamenye tuyahawe n’abanyamakuru hanyuma tujyayo.”

Yongeyeho ko uwo mubiri wagaragaye usa n’umaze igihe kirekire.

Yagize ati “Ni umubiri wari nk’ahantu wajugunywe kuri iyo sitasiyo. RIB na polisi baracyagenzura kugira ngo bamenye uwo muntu yazize iki ariko ikigaragara n’uko umaze imyaka irenga kuko ni amagufa gusa.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu muntu n’igihe yapfiriye. Bamwe mu baturage batangiye kubazwa mu gukusanya amakuru.

Ishusho y'Akarere ka Muhanga hagati mu Mujyi. Muri aka gace niho hagaragaye umubiri umaze igihe warangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .