00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umugore akurikiranweho kwica umugabo we afatanije n’umwana wabo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 February 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore w’imyaka 38 n’umuhungu we w’imyaka 15 bo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Nyarunyinya, mu Mudugudu wa Gasovu, bakekwaho gukubita uwari umugabo w’uwo mugore akaba n’umubyeyi w’uwo mwana, bikamuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu muryango wabagaho mu makimbirane ashingiye ku businzi, aho nyakwigendera yajyaga akeka ko umugore we amuca inyuma, agataha mu masaha y’ijoro yasinze n’ibindi byazanaga umwiryane mu muryango.

Inkomoko y’urupfu rwe yakomotse ku makimbirane yabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025, aho umugore we yarwanye n’uyu nyakwigendera akamukubita mu mutwe afatanyije n’umuhungu wabo, ajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE ko abakekwa bafunzwe.

Ati ”Polisi yafashe umugore w’imyaka 38 n’umuhungu w’imyaka 15 bakekwa kuba barakubise Dushimiyimana André ku wa 08 Gashyantare 2025, bikamuviramo urupfu aho yari yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kwitabwaho. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Yakomeje atanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha agaragaza ko abantu bakwiriye kwigengesera, kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira bene ibyo bikorwa.

SP Habiyaremye yongeye no gusaba abaturage kandi gukomeza gutanga amakuru ku ngo zibanye mu makimbirane kugira ngo hakumirwe kare ibyaha bishobora guterwa na yo.

Itegeko nimero 058/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rigaragaza ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2023/2024, igaragaza ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kiri muri bitanu byugarije Abanyarwanda muri uwo mwaka, aho inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 11.571 z’ababikurikiranyweho.

Umugore akurikiranweho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .