Uyu mugabo w’imyaka 36, yabaga mu nzu wenyine mu Kagari ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko baherukaga kumubona mu minsi itatu ishize, ubwo bakusanyaga amafaranga yo kwishyura amazi n’umuriro aho bacumbitse.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 6 Werurwe 2025, babonye isazi nyinshi zituruka mu muryango w’aho yari acumbitse, babanza gukeka ko ari imbeba cyangwa injangwe yahapfiriye kubera umunuko, nyuma yo gufungura inzu bagasanga uwo mugabo yarashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi ngo hasuzumwe icyo yazize.
Ati ’’Yasanzwe mu nzu yibanagamo yapfuye bikekwa ko yishwe no kubura umwuka wa ’oxygène’ yatewe no kurara mu cyumba kirimo imbabura yaka. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gusuzumwa, ari nako iperereza rirakomeza.”
SP Habiyaremye yasabye abaturage kugira amakenga mu gihe batekeye mu nzu babamo, bakirinda ko imbabura cyangwa gaz byabagiraho ingaruka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!