Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we, ngo yacunze umugore ari na we nyina w’uyu mukobwa n’abavandimwe be babanaga adahari, ahita amusambanya.
Bivugwa ko ubwo umukobwa yabonaga nyina atashye, yakoresheje amarenga amwereka ibyo Se yamukoreye, bahera ko batangira gukeka ko yaba yamusambanyije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko bamenye iyo nkuru mu masaha y’umugoroba ku wa 18 Kanama 2024.
Nyuma yo kuyimenya, inzego z’ibanze zahise zijya gufata uyu mugabo bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ishami rya Mushishiro.
Niyonzima, yakomeje avuga ko andi makuru bamenyeye ahabereye icyaha, avuga ko ngo uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe asambanya uwo mukobwa we ntibimenyekane kubera kutabasha kubivuga.
Ati “Bavuze ko ngo bishoboka ko yari asanzwe abikora,gusa twe aho twabimenyeye twahise tujya kumufata kugira ngo noneho bikirukiranwe, bimenyekane, kuko uwo mukobwa afite ubumuga, urumva ko nabyo ari ihohoterwa.’’
Mu ngingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryahinduwe n’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 mu gika cyaryo cya nyuma,riteganya igifungo cya burundu, iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!