Ni nyuma y’igihe kirenge ibyumweru bitatu, inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Ubugenzacyaha zishakisha uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we witwaga Mukashyaka Nathalie w’imyaka 38, ariko zitaramubona.
Mu ijoro rishyira ku wa 12 Ugushyingo 2024, ahagana saa saba z’ijoro, ni bwo umuturage yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera, ari na yo yabaye intandaro y’ifatwa rye.
Amakuru avuga ko uyu Ntaganzwa ngo yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw’umugore bakeka ko ari inshoreke ye, maze uwamubonye atabaza irondo ndetse ahamagara na Polisi, inzu yarimo iragotwa kugeza bamutaye muri yombi, aho ngo yasanganywe, udukingirizo tubiri mu mufuka we, ariko atarinjira mu nzu y’uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye, bigakekwa ko yahoraga ahaza, akazinduka asubira kwihisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemereye IGIHE ko koko Ntaganzwa yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage bagize amakenga ya moto yagendagaho mu gicuku.
Yagize ati“ Ntaganzwa yekekwagaho urupfu rw’umugore we Mukashyaka Nathalie, kuko kuva yapfa, we ntiyongeye kugaragara. Urumva ko rero hakurikiyeho kumushakisha, muri iri joro rero, ahagana saa saba na cumi n’itanu ni bwo yafatiwe mu Kagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, ahita ashyikirizwa RIB.’’
Gitifu Nshimiyimana, yavuze ko Ntaganzwa yafashwe ataragera aho yerekezaga neza ariko bakaba biteze ko ibizava mu iperereza bizagaragaza abo bakoranaga muri iki gihe yari yihishe.
Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20 Ukwakira 2024, agasiga yoronshe umurambo, n’abana akabahisha ko yapfuye, akaba yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.
Ni mu gihe uwo mugore bikekwa ko yishe bari bafitanye abana batatu, ubu nyuma yo gufatwa akaba afungiwe kuri RIB, ishami rya Nyamabuye.
Indi nkuru bifitanye isano:
https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yasanzwe-mu-nzu-amaze-iminsi-ine-yishwe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!