00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yavuze ku mwana wagaragaye yambaye umwambaro wayo ku ishuri

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 May 2024 saa 12:04
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y’umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse.

Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w’amashuri abanzi kuri EP Gatenzi, waje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi.

Abakwirakwizaga ifoto y’uwo mwana bo bavugaga ko uwo mwenda ari uw’ukuri ndetse ko n’uriya mwana yavuze ko umubyeyi we ngo yajyaga awifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umwenda wa Polisi uriya mwana yagaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa, ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza, kugira ngo hamenyekane uko wamugeze mu maboko.

Yagize ati’’ Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y’ ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw’ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Ifoto y’uwo mwana yifubitse impuzankano ya polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuyivugaho mu buryo butandukanye, harimo n’abasabye ko n’ababyeyi be bakorwaho iperereza ngo bimenyekane aho uwo mwambaro wavuye koko.

Umwana wo mu Karere ka Muhanga yagaragaye yambaye umwambaro wa Polisi y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .