00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Inzu zubakiwe kugurishwa zikabura isoko zigiye guhabwa abatishoboye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 September 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangaje ko buri mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire, RHA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo harebwe uko inzu zari zarubakiwe kugurishwa zahabwa abatishoboye kubera ko zabuze abaguzi.

Izo nzu zubatswe binyuze mu mushinga Akarere ka Muhanga kari gafatanyije na RHA mu 2017, nyuma y’aho Umujyi wa Muhanga ushyizwe ku rutonde rw’Imijyi yunganira Kigali.

Byabaye ngombwa ko Umujyi wa Muhanga utangira kugira intumbero y’ahazaza hagatunganywa igishushanyo mbonera cyawo hagamijwe cyane cyane kunoza imiturire hakoreshejwe ubutaka buto.

Bashakaga ko uwo mushinga nutungana uzajyanwa no mu yindi mijyi yunganira Kigali. Hubatswe inzu umunani muri imwe igeretse kabiri; igice cyo hasi gifite inzu enye n’icyo hejuru kikagira izindi enye.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero imbere ndetse n’ubwiherero hamwe n’igikoni hanze. Zimaze kuzur, hashyizweho igiciro buri imwe igenerwa miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda ariko zabuze abazigura mu gihe zatwaye miliyoni 146 z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ubwo yitabaga Komisiyo ya PAC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yasobanuye ko icyatumye izi nzu zitagurwa ari imiterere yazo idahuje n’imyumvire y’Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Muhanga aho kubaka bigishoboka.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Icyaje kugorana ni imyumvire y’abaturage; batangiye batubwira ko igiciro gihanitse. Mu rwego rwo kuborohereza twabahuje na banki dusaba ko zabafasha zikagabanya inyungu ku nguzanyo bashobora gutanga mu kugura izo nzu no korohereza abaturage bagahabwa igihe kirekire cyo kwishyura.”

“Banki zarabonetse zemera ko inyungu ijya kuri 11% mu gihe cy’imyaka 10 ariko na none tubura abaturage baza kuyagura. Nyuma twaje gukurikirana ngo tumenye impamvu abaturage bayahunga. Twasanze ikibazo atari ubushobozi kuko inzu za miliyoni 19 mu Karere ka Muhanga zirahari nyinshi. Ikibazo abaturage batarumva ni uburyo bwo gutura gutyo. Ntabwo barabisobanukirwa; ntabwo barabikunda.”

Meya Kayitare yakomeje avuga ko inzira zose zagoragojwe kugira ngo abaturage babashe kugura izo nzu ariko birangira byanze.

Mu rwego rwo kwirinda ibihombo byaterwaga n’uko Akarere katangaga andi mafaranga yo kubungabunga no gucungira umutekano izo nzu zimaze imyaka itanu zidatuwemo, hatekerejwe ko zatuzwamo abatishoboye nk’uko Kayitare yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Buri mwaka twubaka inzu z’abatishoboye.Aho ni ho twatekereje turavuga ngo aho kugira ngo abaturage bacu bamwe babe bari ahantu hatabereye umunyarwanda byongere bishyire leta mu nshingano zo kububakira kandi hari ahantu dufite inzu zitarimo abantu; ko RHA yatwemerera akaba igisubizo ku bo dufite batagira aho kuba”.

“Ni ubujyanama n’ibiganiro bikiriho ngo turebe ko ubwo buryo bwakoreshwa cyangwa hakaba n’ubundi bujyanama RHA yatubonera bushobora gutuma izo nzu abaturage bacu bazituramo.Ntabwo twavuga ngo igiciro gihinduke ahubwo uburyo bushobora kubaho bubereye Abanyarwanda, inzego zitandukanye zirimo Minaloc na RHA ibiganiro tugiye kubikomeza.”

Mu Karere ka Muhanga ngo abikorera bubaka inzu zo guturamo bajya kuzuzua zaramaze kugurwa n’arenze miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abikorera n’abafite akazi kabaha umushahara nibanga kuzigura uwo kazayihera ubuntu byanze bikunze azayibamo.

Inzu zubatswe mu Karere ka Muhanga zigenewe kugurishwa zigiye guhabwa abatishoboye nyuma yo kubura abaguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .