Abakubiswe n’inkuba barimo umugore witwa Nikuze Phoibe wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Mbiriri, Umudugudu wa Gisasa, wari kumwe n’umwana we mu rugo. Umubyeyi yahise apfa hasigara umwana ariko na we bivugwa ko arembye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yabwiye IGIHE ko ayo makuru ari yo, avuga ko uwo mubyeyi yapfuye na ho umwana we akaba arwariye i Kabgayi.
Ati “Uwitwa Nikuze Phoibe w’imyaka 23 ndetse n’umwana we bakubiswe n’inkuba ku gicamunsi cyo ku wa 20 Mutarama 2025. Bombi bahise batabarwa bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Kabgayi. Nikuze yahise yitaba Imana, naho umwana we bamushyira mu bitaro, ubu ari kwitabwaho n’abaganga.”
Kuri iki gicamunsi na none cyo ku wa 20 Mutarama 2025 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro, Akagari ka Shyira, Umududugudu wa Gahogo, habaye ikiza, aho inkuba yakubise abantu bane bo mu muryango umwe, umwe muri bo ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru ari ukuri, ati” Ni byo koko inkuba yakubise abantu bane barimo abana batatu n’umubyeyi wabo. Umwe muri bo witwa Ndagijima Elissa w’imyaka 28 yahise yitaba Imana, abandi batatu bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busoro kwitabwaho.”
SP Habiyaremye yihanganishije abo mu muryango wagize ibyago, aboneraho no kwibutsa abaturage ko igihe imvura iguye basabwa kugama mu nzu.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda ishize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.
Mu bindi byangijwe n’ibiza harimo inzu 62.123 hangirika imyaka iri ku buso bwa hegitari 38.002, inka 2.204 zicwa na byo mu guhe andi matungo 8514 yapfuye.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, iherutse gutangaza ko ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’ibiza buziyongera ku rugero rwa 14% mu myaka irindwi iri imbere, buve kuri 46% mu 2024 bugere kuri 60% mu 2030.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!