Iyi mirambo ibiri y’aba bana bato ikaba yatoraguwe muri Nyabarongo mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko nta myirondoro y’abo bana bafite, agereranyije umwe ashobora kuba ari mu kigero cy’imyaka itanu cyangwa ine mu gihe undi ashobora kuba afite imyaka ibiri.
Yagize ati “ Yabonetse ejo saa tatu abo bana bose ni abahungu.”
Yongeyeho ko aba bana batavuka muri uyu murenge kuko nta muturage wagaragaje ko ari abe ndetse bakeka ko bamanuwe n’amazi ya Nyabarongo abakuye mu Karere ka Ngororero.
Yavuze ko kugeza ubu imirambo y’aba bana iri mu Bitaro bya Kabgayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!