00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 January 2025 saa 08:58
Yasuwe :

Abagabo batatu bo mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ishami rya Muhanga, bakekwaho kwangiza ibikoresho byubakishwaga umuhanda wa kaburimbo wa Muhanga-Ngororero-Karongi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Mutarama 2025 mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange aho abafashwe basanganywe ibyuma bubakisha umuhanda mushya wa kaburimbo uri kuvugururwa, uva mu Karere ka Muhanga ukomeza muri Ngororero na Karongi.

Amakuru avuga ko abo bakekwaho ubwo bujura, bacungaga abakora uwo muhanda batashye, bakitwikira ijoro bagakuramo ibyuma byubatse uwo muhanda bakabihonda babikuraho isima, ubundi bakabitwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby’iyi nkuru, avuga ko abafashwe bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.

Ati “Ni byo koko hari abagabo bafashwe bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, kugira ngo bakurikiranwe neza.’’

Yakomeje ashimira abaturage batanze ayo makuru, yongeraho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gutanga amakuru, kuko bituma ibyaha bikumirwa kare bitaraba.

Yibukije abaturage kandi ko Polisi iri maso, yiteguye umugizi wa nabi wese utekereza gukora ikibi, yerekana ko bitazamuhira.

Aba bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo by'umuhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .