Muhanga: Batatu bafatanwe ibiro 4801 by’amabuye y’agaciro badafitiye ibisobanuro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Abagabo batatu bafungiye kuri Station ya Muhanga mu Karere ka Muhanga aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga ivuga ko ku wa 21 Gicurasi mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga aribwo abo bagabo batatu bafatanywe amabuye yo mu bwoko bwa Colta na Gasegereti arenga ibiro 4801.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Bonaventure Karekezi, yavuze ko abo bagabo bafashwe n’abapolisi bari bavuye mu nteko z’abaturage ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Yagize ati “Ubwo bari bavuye muri iyo nteko y’abaturage bahuye n’umwe ahagatiye ibintu baramuhagarika bamubaza ibyo aribyo ahambuye basanga ni amabuye ya Colta ibiro 50 bamubajije aho yarazijyanye abajyanayo.”

Yakomeje avuga ko uwo muntu yahise abajyana kwa mugenzi we bagezeyo basanga nawe afite ibiro birenga kimwe, hashize umwanya muto babona n’undi ahaje azanye ibiro 4800 bya colta ivanze na gasegereti.

CIP Karekezi akomeza avuga ko aba bagabo bahoze bakorera amakompanyi yahoze acukura amabuye y’agaciro muri ako karere ariko ubu yahagaritswe kubera ko atujuje ibisabwa.

Yongeyeho ko muri ako karere hahoze sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zigera ku 58 ariko ubu hakora 28 kuko arizo zujuje ibisabwa.

Yavuze ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko igira uruhare mu kwangiza ibidukikije, mu gihe kandi ibidukikije nk’ibiti, amazi, ubutaka n’ibindi usanga bifitiye akamaro gakomeye abaturage.

Ati “ Ibikorwa nk’ibyo byo kwangiza ibidukikije bishobora guteza isuri cyangwa ubutayu. Abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya kuyacukura kimwe n’abandi bakora ibindi byaha bakwiye kubicikaho kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye gufata ababikora ndetse ikabashyikiriza ubutabera.”

CIP Karekezi yabwiye abaturage ko batagomba kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye batabifitiye uburenganzira cyane ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Anasaba buri wese kubirwanya no kubikumira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza