Muhanga: Batanu bishwe n’ikirombe bashyinguwe, abaturage basabwa kwirinda ubucukuzi butemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Abaturage batanu baheruka kugwirwa n’ikirombe mu Karere ka Muhanga bashyinguwe, abaturanyi n’imiryango bakangurirwa kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, kuko hari abarimo kuhatakariza ubuzima.

Ibi biri mu byo babwiwe n’abayobozi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo, ubwo hashyingurwaga imibiri y’abantu batanu baherutse kugwirwa n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro, barimo kuyacukura binyuranyije n’amategeko.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo ku mugoroba, ubwo abo bantu batanu barimo umugore wari uhetse uruhinja rufite amezi ane, barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan, baguye mu kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga.

Abitabye Imana ni Kubwimana Félix w’imyaka 29, murumuna we Rwamasasu Alexis w’imyaka 26, Ingabire Claudine n’umwana we w’uruhinja rw’amezi ane na Munganyinka Vestine w’imyaka 15. Abandi bantu babiri batabawe batarashiramo umwuka, bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi aho barimo kwitabwaho n’abaganga.

Ikirombe baguyemo cyari cyarahagaritswe kubera impamvu z’umutekano w’abagikoragamo.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Yibukije abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi bikorwa bishobora kubambura ubuzima, kenshi babikora bitwikiriye ijoro cyangwa bakabikora mu mvura.

Yagize ati "Ibyo twabonye hano ni ibintu bishobora kwirindwa, bigomba kutubera isomo. Ndumva tutagomba kongera kubura inshuti zacu muri ubu buryo kandi umuntu ku giti cye cyangwa twese uko tungana tubigire ibyacu, twihutire gutanga amakuru hakiri kare ndetse dukurikirane ko abana basubiye ku mashuri aho kwirirwa muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa. "

Yakomeje akangurira abaturage kwibumbira mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, hubahirizwa umubare w’abajya gushyingura, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye bunyuranyije n’amategeko buhanirwa, ndetse ko bwangiza ibidukikije.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

CSP Kanyamihigo yongeye kwibutsa abaturage ko umuntu wese ugaragaye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko cyangwa kugura ayo mabuye binyuranyije n’amategeko, bafatwa nko kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano kandi bikaba ibikorwa bikurura akaga mu buzima.

Mu Karere ka Muhanga hakunze kumvikana ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko. Imirenge nka Nyarusange, Kabacuzi, na Muhanga niyo yiganjemo ubu bucukuzi, ni naho Polisi ikomeje gukaza ibikorwa byo kurwanya ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CSP, Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yibukije abaturage ko ubucukuzi bw'amabuye bunyuranyije n'amategeko buhanirwa, ndetse ko bwangiza ibidukikije
Batanu bishwe n'ikirombe bashyinguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .