Icyaha cyabaye ku mugoroba w’itariki ya 15 Nyakaga 2022, mu Mudugudu wa Kondo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, ubwo ukekwa yari avuye kunywa inzoga.
Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yakubise inkoni umugore we ari kwiruka, uwo mugore akaza gusimbuka akagwa munsi y’umukingo agahita apfa.
Abatangabuhamya bavuga ko umugore yavuye mu isoko anyura ku kabari umugabo we yarimo anyweramo, umugabo amubaza niba yaguze imyenda y’umwana bareraga wari gukomezwa.
Umugore ngo yamusubije ko yasanze amafaranga 15.000 Frw yari afite ari make, ko bamwatse ibihumbi 25.000 Frw akayabura, akagarukira aho.
Ukekwa yasabye umugore we kumuha ayo mafaranga yari agaruye, umugore amubwira ko azayamuha bukeye, umugore ahita ataha.
Hashize akanya ngo umugabo yamusanze mu rugo, aramubwira ngo nasohoke ku neza, agisoka yongera kumubaza aho imyenda y’umwana yaguze iri, amubwiye ko atayiguze, ukekwa ahita amukubita inkoni.
Umugore ngo yirutse ava mu rugo, ukekwa ahita akingirana abana mu nzu yirukankana umugore, amufashe aramukubita aramwica, agaruka abwira umwana ngo najye gutabaza we aragiye.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!