00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abatuye mu cyanya cy’inganda barasaba guhabwa ingurane bakimuka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Kamena 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo gutunganya ahazubakwa inganda mu Karere ka Muhanga byaratangiye ariko hari bamwe mu baturage bakihatuye bavuga ko bategereje guhabwa ingurane babariwe kugira ngo bimuke.

Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Muhanga giherereye mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Igishushanyo mbonera cyerekana ko ubuso bwose bw’icyo cyanya bungana na hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro. Biteganyijwe ko hazubakwa inganda zirenga 60 zirimo urw’ibikoresho by’isuku, urw’imyenda, urw’amakaro, urw’amasafuriya n’izindi.

Kugeza ubu hari bamwe mu baturage bamaze kwimuka ariko hari n’abandi bagitegereje guhabwa ingurane kugira ngo bimuke. Babwiye IGIHE ko babangamiwe n’uko ibikorwa byo kubaka izo nganda byatangiye batarahabwa ingurane bakaba babangamiwe na byo.

Nyiranziza Monique ati “Nkanjye ndabangamiwe kuko ibyangombwa by’ubutaka bwanjye barabijyanye ngo bazaza kumbarira banyishyure, ariko narategereje narahebye. Nifuza ko baza bakabara bakanyishyura kugira ngo ngende kuko hano bari gusiza hazateza abana banjye impanuka.”

Kimwe na bagenzi be bagituye muri icyo cyanya cy’inganda bavuga ko ibyangombwa by’ubutaka bwabo babibasabye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ariko kugeza ubu batazi igituma badahabwa ingurane ngo bimuke.

Twagirimana Charles ati “Ibyangombwa byacu barabijyanye n’ubu sinzi uko bimeze. Njyewe icyo nifuza ni uko baza kutubarira tukimuka tukajya kwishakira imibereho kuko aha hantu hazaduteza ibibazo; abana ni ukwirirwa tubakingiranye mu nzu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko ibijyanye no kwimura abaturage bizakorwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bo icyo bakora ari ubuvugizi kugira ngo byihutishwe.

Avuga ko kuba imirimo yo kubaka ibikorwa remezo muri icyo cyanya cy’inganda itihutishwa biterwa n’uko hataratangwa ingurane ku baturage bahatuye n’abahafite ubutaka.

Ati “Imbogamizi ni imwe gusa ni icyo kibazo cy’uko nta ngurane zirahabwa abaturage ngo hajyemo ibikorwa remezo, ducemo imihanda hajyemo n’amashanyarazi afite imbaraga.”

Akomeza avuga ko nk’Akarere ka Muhanga batazi igihe kwishyura abaturage bizabera ariko bazakomeza kubafasha gukurikirana ikibazo cyabo kugira ngo byihutishwe.

Ati “Ni ikibazo kizwi ku rwego rw’igihugu kandi batubwira ko bari gushakisha uko haboneka ubushobozi. Icyo tuzi ni uko mu turere twihutirwa ngo abaturage bahabwe ingurane bimuke mu byanya by’inganda, Muhanga na yo irimo, ariko ntitwakubwira ngo ni ejo cyangwa ejobundi.”

Kayiranga yavuze ko ibibazo byose bigaragara mu cyanya cy’inganda bazafatanya kubikemura kugira ngo hatagira umuturage n’umwe ubangamirwa.

Abatuye mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Muhanga basaba guhabwa ingurane bakimuka kuko babangamiwe n’ibikorwa byatangiye
Bifuza ko bahabwa ingurane y'imitungo yabo bakajya gutura ahandi
Imirimo yo gusiza no kubaka mu cyanya cy'inganda yaratangiye ariko hari bamwe mu baturage batarimurwa
Hari abagitegereje ingurane ngo bimuke, bagasaba ko yakwihutishwa
Uyu mukecuru asaba ko yahabwa ingurane akimuka kuko abangamiwe n'ibikorwa byo gusiza byasatiriye inzu abamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .