Muhanga: Abakekwaho kwicira umugabo iruhande rw’urugo rwe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2021 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Kuwa 29 Ukuboza 2020, hasomwe icyemezo gifunga by’agateganyo abakekwaho kwica uwitwa Tumusifu Rafiki wiciwe imbere y’urugo rwe, hagakekwa umwana we bari bafitanye amakimbirane ndetse n’umuturanyi we wari ufitanye amakimbirane n’umugore wa nyakwigendera.

Nyakwigendera Tumusifu, yari afite imyaka 52 y’amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Samuduha, Akagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, akaba yaricishijwe ikintu yakubiswe mu mutwe, hakekwa ko ari umwase, kuko mu mutwe we no ku myenda yari yambaye ndetse no hasi aho yari aryamye hari hari amabango y’igiti.

Abakekwaho kumwica bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .