Muhanga: Abafite ibibanza bitubatswemo bahawe amezi atatu yo gutangira kubyubaka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye buri muntu wese cyangwa Urwego rufite ikibanza muri uyu Mujyi gutangira kucyubaka mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatatu, mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abikorera n’amabanki ubwo hanatangizwaga ubukangurambaga bugamije kunoza imiturire muri uyu Mujyi.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe Umujyi utoshye ucyeye kandi utekanye, kimwe mu bibazo bivugwamo n’icy’ibibanza bitubatswe biri hagati y’Umujyi wa Muhanga bimaze kuba indiri y’abajura n’ibindi bikorwa bibangamiye isuku n’umutekano.

Twahirwa Jacques ufite inzu y’amagorofa hafi ya kimwe mu bibanza binini kimaze hagati y’imyaka umunani n’icumi kitubatswe, yabwiye Radiyo Rwanda ko amezi atatu bahawe ari make.

Ati “ Kuri njye ibikorwa byanjye birahangirikira kuko ahagombaga kubyazwa umusaruro nta kintu gihari urabona nka njye nk’ubu kuba nturanye n’igihuru umuntu wese uza ashaka kwihagarika aragenda akabikora bikaba bibangamiye isuku n’iterambere rya Muhanga.”

Haratangwa igihe cy’amezi atatu kugira ngo abafite ibi bibanza batere intambwe bagana ku kubyubaka harimo gusaba impushya zo kubyubaka no kuhatunganya nibura hakaba hashyizwemo ubusitani.

Kaytare Narcisse, umwe mu bafite ikibanza kitubatswe muri uyu Mujyi yagize ati “Njye nakiguze ari ubutaka bw’umuturage uhatuye ngerageza kuhazana iby’ibanze harimo amazi ,amashanyarazi no kubaka igikuta kinini kuko hari ahantu hacuramye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’amezi atatu ashobora kuba yaratangiye kuhubaka anashimangira ko ubuyobozi bwaboroheje kuko bwasabye abatabishoboye kuhashyira ubusitani bunogeye ijisho.

Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga busaba ba nyir’ibibanza kubyubaka nabwo buvuga ko bukomeje gahunda yo kongera ibikorwa remezo bizatuma imiturire mikorehsreze y’ubutaka irushaho kunoga muri uyu Mujyi.

Umuyobozi wungirije w’aka Karere ka Muhanga Ushinzwe Ubukungu, Kayiranga Innocent, yagize ati “N’ubungubu muri uyu mwaka agace ka Ruvumera imihanda irimo yose tugiye gushyiramo kaburimbo n’amatara no muri Shyogwe kuva mu cya Kabiri kugeza ahitwa mu Misizi aho naho hari umuhanda wa kaburimbo tugiye kuhakora.”

Yakomeje avuga ko mu kunoza imiturire hari ibiganiro hagati y’abashoramari n’ibigo by’imari bigamije gushyiraho imikoranire ishobora gutuma babona inguzanyo zo kubaka inzu zidahenze ziciriritse.

Muri ubu butumwa butangwa bwiswe umujyi utoshye ucyeye kandi utekanye buribanda cyane ku kuvugurura inzu z’ubucuruzi n’izituwemo, gushyira amatara y’umutekano ku ngo no gufata amazi y’imvura ndetse no kwirinda ubuhinzi bunoze.

Umujyi wa Muhanga uri mu yunganira uwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza