Yahaye umukoro urubyiruko ko rugomba kubanza kwiga amateka yose yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu agashyira ku gushyirwa mu bikorwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rugafata iya mbere mu kurwanya abarwifuriza gusubira muri ayo mateka mabi.
Minisitiri Dr. Bizimana yabwiraga urubyiruko rurenga 400 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14, ruri gutorezwa i Nkumba mu Karere ka Burera ahari ikigo cy’ubutore.
Rurimo uruba mu mahanga, urusoje ayisumbuye mu mashuri mpuzamahanga abarizwa mu Rwanda n’uruyoboye abandi n’urwihangiye imirimo.
Rwari mu rugendoshuri rwo kumenya amateka y’u Rwanda, rwakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 09 Kanama 2024.
Minisitiri Dr Bizimana yarusobanuriye amateka yaranze u Rwanda, kuva mu 1900 aho Ababiligi barukolonizaga baranzwe no gucamo Abanyarwanda amoko binyuze no gushyiraho indangamuntu zirimo amoko, zagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bihe bitandukanye bigashyira kuri Jenoside.
Yaberetse ko abo bakoloni bagennye ko umuturage ufite inka zirenga 10 n’ufite metero zirenga 1,8 abaye Umututsi, “ibyo birango by’amafuti biba ari byo bashingiraho mu kugena izo ndangamuntu.”
Ni ibintu byakiriwe buhumyi n’abategetsi bakurikiyeho, hashyirwaho imvugo zishingiye ku moko ko u Rwanda ari urw’Abahutu gusa, imvugo irimo ingengabitekerezo mbi yatumye hacurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Yagaragaje ko kugira ngo Abanyarwanda bice abandi barenga miliyoni ni uko biba bifite ingengabitekerezo ya politiki mbi yabyubatse.
Icyakora yibukije ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame rwageze kuri byinshi.
Bishingiye ku kugarura ubumwe bw’Abanyawanda, icyizere cya buri Muryarwanda, igihugu kizira amacakubiri, nta vangura na rimwe iyo ntabwe ikomeye ikaba igomba kurindwa urubyiruko rubigizemo uruhare.
Ati “Ni ngombwa kurinda ibyo tumaze kugeraho kuko hari abagishaka kubisenya, bagishaka kutugarura muri iriya politiki y’irondabwoko. Hari abacyumva ko u Rwanda rwongera kubakirwa kuri rubanda nyamwinshi.”
Icyakora uyu muyobozi yavuze ko nubwo batekereza gutyo bidashoboka kuko “u Rwanda ni urwacu twese.”
Ishimwe Immaculé, usoje amasomo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare yavuze ko bafashe ingamba “abo bose bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenye ko duhari kugira ngo tubavuguruze kuko hari amakuru twamenye uyu munsi.”
Mugenzi we bari gutorezwa hamwe i Nkumba witwa Niyigena Jean Bonheur wize mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura y’Abahungu ruherereye i Nyabihu, yavuze ko na we yungutse byinshi.
Ati “Kugera aha byari nk’inzozi. Twagiye tubyumva cyane ariko uyu munsi twabyiboneye. Tugiye gufasha mu guhangana n’abapfoya amateka y’u Rwanda. Nibaze bihere ijisho hanyuma batubwire niba ariya mahano twabonye yarikoze.”
Uru rubyiruko ruri gutorezwa i Nkumba mu Karere ka Burera ruzamarayo iminsi 45 rwatangiye ku wa 05 Nyakanga 2024, rutozwa indangagaciro na kirazira by’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!