Iyi nama yize kandi yemeza igenamigambi ry’imyaka itatu ya 2025–2027 igamije kwihutisha iterambere, guhanga udushya, kurushaho kunoza serivisi zitangwa na Muganga SACCO ndetse no kongera umubare w’abanyamuryango. Abahagarariye abandi bagarutse ku kamaro k’iri genamigambi mu gufasha Muganga SACCO gukomeza gutanga serivisi z’imari zagutse.
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo gutanga raporo ku bikorwa bya GIRIWAWE, umushinga ukomeye ugamije kwagura serivisi zitangwa n’iyi koperative no gufasha abanyamuryango kubona icumbi ku giciro cyo hasi. Abitabiriye inama bagaragaje ko bishimiye aho uwo mushinga ugeze, bavuga ko ujyanye n’intego nyamukuru za Muganga SACCO zo gufasha abanyamuryango kugerwaho na serivisi z’imari ku giciro cyo hasi.
Abagize Inteko Rusange bagejejweho raporo y’imyaka itatu y’ibikorwa byakozwe n’Inama y’Ubuyobozi icyuye igihe ndetse hanatorwa abagize Inama y’Ubuyobozi bashya bazayobora mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda ribiteganya.
Abagize Inteko Rusange batoye Dr. Muhire Philbert nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Mutoni Diana watorewe kuba Umuyobozi wungirije, Dr. Abimana Deborah watorewe kuba Umwanditsi, na Maj Kagabo Innocent na Mugumya Sylver batorewe kuba abagize Inama y’Ubuyobozi.
Hari kandi abagize Inama y’Ubuyobozi bigenga bemejwe n’Inama y’Inteko Rusange mu gukomeza inshingano zabo muri manda y’imyaka itanu, abo ni Kazaire Judith na Mugisha Fred. Nyuma yo gutorwa, abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo imbere y’Inteko Rusange.
Umushyitsi Mukuru, Dr. Semakula Muhammed, yashimiye cyane Muganga SACCO kuri gahunda ifite zo guteza imbere imibereho y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima biciye muri serivisi z’imari itanga. Mu ijambo rye, yashimye intambwe imaze guterwa na Muganga SACCO, ndetse yongera gushimangira ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu kurushaho guteze imbere Muganga SACCO.
Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z’imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n’ibya Leta. Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka GIRIWAWE ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
Ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igaragara mu igenamigambi ryemejwe, bizatuma Muganga SACCO ikomeza guteza imbere abanyamuryango no gutanga umusanzu wayo mu rwego rw’ubuzima muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!