Imihango yo kumushyingura yagaragayemo kwifata guke mu kugaragaza amarangamutima y’igikundiro yari afitiwe, cyane cyane ku bana biganaga. Ibi byabaye ubwo bamusezeragaho bwa nyuma imbere y’Imana, ku rusengero rwa ADEPR Remera ndetse no ku Irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe.
Usibye abanyeshuri bagenzi be, umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’inzego za Leta harimo abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, abo mu Karere ka Kicukiro ndetse n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda.
Irakoze “Kenny” yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rwa ADEPR Remera, ahavugiwe amwe mu mateka y’uyu mwana.
Niyomugabo Gad, umubyeyi ubyara Kenny yatangaje ko umuhungu we wa kane yari umwana w’intangarugero ndetse yakuraga neza ndetse yagiraga umurava mu mirimo ye ya buri munsi.
Yagize ati “Ntabwo nabaga mu Rwanda kuko nkorera hanze ariko muri iyi minsi nari mu karuhuko, katumye ndushaho kubana na we gato. Ku wa Gatandatu Kenny twajyanye i Gahanga na murumuna we gukina Basketball kuko yayikundaga. Icyo gihe nishimiye uko umwana wanjye ari gukura amera neza.”
“Ni ubwa mbere mbuze umwana wanjye! Ni wa mwana wakundaga intsinzi, kandi agakorana imbaraga zose kugira ngo abigereho. Nubwo nabuze abandi bantu benshi mu bihe byatambutse, uyu munsi mfite agahinda gakomeye.”
Niyomugabo wakoreraga muri Cameroun yongeyeho ko nubwo ababaye ariko, yashimiye abantu bose bari kuba hafi y’umuryango. Aba barimo inshuti ndetse n’inzego za leta, cyane cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame wifatanyije na bo mu kababaro.
Nyirarume wakundaga kubana n’abana cyane igihe se yabaga adahari, Niyitegeka Jean Joas, yemeje ko Kenny yari umwana w’intangarugero mu bandi kuko ubuhamya bwe bumukurikiranye aho agiye.
Ati “Mugabo duherukana mu Ugushyingo umwaka washize, ariko kwa kundi abana bakunda gusohoka, we ntiyatumaga tujya ahantu hatari “WI-FI” kuko igihe kinini yagikoreshaga ari mu ikoranabuhanga. Yari umunyabwenge cyane kandi yubaha, aho agiye ni heza.”
Mugabo Ken witabye Imana afite imyaka 12, yigaga mu mwaka wa Gatanu kuri Path to Success, ishuri riri mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Yari mu modoka yakoze impanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama 2023, yari kumwe n’abandi bagenzi be biga ku ishuri rimwe 25, berekezaga ku masomo yabo uwo munsi, barimo na murumuna we Mugabo Jordan.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yakoze impanuka, igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!