Mudasobwa 939 zahawe ibigo by’amashuri zibwe mu 2018, Polisi yiyemeje ‘kugota icyaro cyose’ izishakisha

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Mutarama 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ku byaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Twagirayezu Jean Marie, yavuze ko mu iperereza bakoze basanze mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri mu cyiswe ‘smart classrooms’, izigera kuri 939 zaribwe mu mwaka ushize.

Hari mu nama yateguwe na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda, REB, igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa muri gahunda yo guteza imbere uburezi no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi “Smart Classrooms Initiative.’’

Yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo 739 byahawe mudasobwa mu gihugu n’abashinzwe uburezi mu turere twose.

Iyi nama yagaragarijwemo ibibazo by’ingutu bibangamiye iyi gahunda Leta y’u Rwanda yashoyemo miliyari 24 Frw ngo iteze imbere ikoranabuhanga. Birimo mudasobwa zibwa n’izicunzwe nabi n’uburangare bukabije bw’abayobozi.

Twagirayezu ushinzwe Iperereza ku byaha muri RIB yavuze ko mu mashuri arenga 100 muri 739 yahawe ‘smart classrooms’ hibwemo 939. Muri zo hagaruwe 86.

Yavuze ko mu Majyepfo hibwe mudasobwa 287, Amajyaruguru (286), Uburengerazuba (237), Uburasirazuba (147) n’Umujyi wa Kigali wibwe 12.

Yagize ati “Abenshi bafashwe ni abazamu barenga 100, abarimu 47 n’abanyeshuri 39 n’abandi bakozi mu bigo by’amashuri.’’

Mudasobwa zibwe zirimo 774 za Positivo, 107 zatanzwe muri ‘One Laptop Per Child’ n’izindi z’ubundi bwoko 58.

Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu Ushinzwe Ibikorwa, CP Namuhoranye Félix, yavuze ko impamvu zituma mudasobwa zibwa harimo n’ubufatanyacyaha no kubererekera abajura no kudashyiraho ingamba zihamye zo kubakumira.

Ati “Tugiye guhangana namwe nk’abapolisi bikomeye. Turinjira mu byaro aho mudasobwa zigurishwa, tugize amahirwe muri kuzishyiraho ibirango, bazabisiba ariko ntushobora kubikora ngo biveho burundu.”

Yakomeje ati “Turabyuka mu gitondo musange twagose icyaro cyose. Turinjira muri buri nzu, tureba igihari. Mudasobwa yose tukayisuzuma, tugakurikirana aho yavuye. Ni ibikorwa bigiye guhoraho. Abafatanya n’abo bajura, nitubageraho tuzahangana na bo bikomeye.’’

Abayobozi b’ahibwe mudasobwa n’abacunze nabi ibikoresho bakebuwe

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yahamagaye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere guhagarara imbere mu ruhame bagasobanura ishingiro ry’ibibazo.

Ubu busabe ntibwakiriwe na bamwe bari mu cyumba cyabereyemo iyi nama kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, bavugira mu matamatama ko hajemo kuregana.

Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje amakosa mu bigo birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Rulindo; urwa Giti muri Gicumbi; urwa Katarara mu Bugesera; urwa Bubazi muri Kamonyi n’ibindi.

Mu bigo 83 byibwemo mudasobwa nyinshi harimo Collège Inyemeramihigo yibwe 31; Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe rwibwe 68; urwa Mucaca I muri Gasabo rwibwe 32.

Abayobozi baciye bugufi basaba imbabazi, banemera kutazongera kutajenjeka.

Umuyobozi wa Collège ya Gisenyi Inyemeramihigo, Kaduhoze Marie Jeanne, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Mutarama, abajura bibye mudasobwa za Positivo 30 n’indi ya mwarimu.

Ati “Ntiharamenyakana uwagize uruhare mu iyibwa ry’izo mudasobwa. Aho zabikwaga harindwaga neza kuko dukorana na sosiyete icunga umutekano (Highsec Security Ltd). Imashini zari ziziritse n’imigozi ikomeye ifungurwa hakoreshejwe kode, byose twasanze babikuyeho barazijyana. Twandikiye sosiyete tuyisaba ko izo mudasobwa zishyurwa ngo umutungo wa Leta ugaruzwe.’’

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye abayobozi kuzirikana ko mudasobwa zaguzwe mu misoro y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Imbaraga nke mu kwibwa kwa mudasobwa ziri mu buyobozi bw’ishuri. Mukwiye kuvugurura imiyoborere y’amashuri n’imyigire ariko munakoresha za mudasobwa. Iyo ubaze izidakoreshwa usanga ari igihombo. Nka Minisiteri y’Uburezi twitandukanyije namwe mu kwibwa kwa mudasobwa. Twitandukanyije namwe mu gukoresha nabi mudasobwa. Bivuze ko uzajya akora nabi azajya abibazwa.’’

Ibigo by’amashuri 739 bifatwa nk’ibifite ‘Smart Classrooms’ mu gihugu byahawe mudasobwa 69 982, abarimu bahawe 2,040 zifite agaciro ka miliyoni 24 Frw.

Muri gahunda ya Smart Classrooms, amashuri yisumbuye 51 akoresha umuyoboro wa fibre optique, 432 akoresha 4G LTE mu gihe 739 yahawe mudasobwa zo kuyitangiza.

Smart Classroom ni ishuri rishyirwamo mudasobwa, rifite internet, projecteurs n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri kwiga binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Abayobozi b'ibigo bimwe by'amashuri banenzwe uko bafata ibikoresho byahariwe gukoreshwa muri gahunda ya smart classrooms
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo 739 n'abahagarariye uburezi mu turere twose tw'igihugu
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yihangirije abayobozi bakingirana ikibaba aho ugaragayeho amakosa ashumbushwa kwimurirwa ahandi
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Munyakazi Isaac na Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi Ushinzwe Ibikorwa, CP Namuhoranye Félix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .