Byagarutsweho ku wa 27 Kamena 2025, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yagaragaje impungenge za mudasobwa zibwe mu mashuri, igaragaza ko bikoma mu nkokora gahunda yatumye zitangwa.
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri REB, Sengati Uwasenga Diane, yavuze ko mudasobwa zibwe bagerageza kuzigaruza.
Ati “Muri mudasobwa 86 zibwe 14 ni zo zimaze kugaruzwa, ariko twari twarakozwe n’inama zitandukanye n’abayobozi b’amashuri.”
Muri GS Kayonza bibyemo ebyiri, abazamu bakaba ari bo bategetswe kuzishyura, na ho Mukarange hibwe 24 ariko hishyurwa 11.
I Nyabihu hibwe mudasobwa 30 ariko hishyuwe mudasobwa ebyiri gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!