Mudasobwa 470 zari zaribwe mu mashuri zimaze kugaruzwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko imaze kugaruza mudasobwa 470 mu zisaga 1000 zari zibwe mu bigo by’amashuri yo hirya no hino mu gihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bitabaga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta.

Mineduc itangaza muri gahunda yo yo guteza imbere uburezi no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi “Smart Classrooms Initiative” , hamaze gutangwa mudasobwa ibihumbi 78, mu bigo by’amashuri 70, aho buri kigo cyagiye gihabwa nibura mudasobwa 50.

Smart Classroom ni ishuri rishyirwamo mudasobwa, rifite internet, ‘projecteur’ n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri kwiga binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Abadepite bagize PAC bavuze ko raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yo mu 2014/2015 yagaragaje ibibazo birimo za mudasobwa zatanzwe na leta mu bigo by’amashuri ariko zikibwa.

Hari izindi mudasobwa zagiye zijyanwa hirya no hino mu bigo by’amashuri ariko ntizikoreshwe icyo zakagombye biturutse ku kuba aho zijyanywe nta bikorwa remezo bihari n’izindi mpamvu zirimo no kuba abarimu b’ikoranabuhanga batazi gukoresha izo mashini.

Aba badepite bagaragaje ko mu ngendo bamaze iminsi bagirira mu bigo by’amashuri bitandukanye basanzemo ibibazo bitandukanye.

Abadepite babajije Minisiteri y’Uburezi ingamba ifite mu kugaruza za mudasobwa leta yagiye ishyira hirya no hino mu mashuri ariko nyuma zikaburirwa irengero aho zibwaga mu buryo budasobanutse.

Kuba nta buryo bwo kwandika mudasobwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ntihagaragazwe mudasobwa zakiriwe cyangwa numero ziziranga, ibi bikaba bitanga icyuho cyo kuba zakwibwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura, yavuze ko muri raporo y’umwaka ushize habarurwaga mudasobwa zigera ku 1000 zimaze kwibwa ariko kuri ubu hamaze kugaruzwa izingana na 470.

Yakomeje agira ati “Ugereranyije no mu myaka yashize aho buri kwezi humvikanaga mudasobwa, 10 zagiye, 20, 25 cyangwa 100 zibwe ariko ubu twafatanyije na REB, Polisi n’inzego zitandukanye mu guhangana n’icyo kibazo.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko kugaruza izi mudasobwa habanje kureba impamvu zibwa.

Yagize ati “Icya mbere twagize inama zitandukanye, tugenda dusesengura ikibazo giterwa n’iki? Inama nyinshi twagize twasanze inzitizi zari zirimo ziterwa n’ibibazo bitandukanye dutanga amabwiriza arimo kuba niba zibwe ikigo gishinzwe gucunga umutekano kuri iryo shuri kigomba kuzishyura.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira iki kibazo, mu kwezi kwa 12, hibwe izirenga ijana ariko kuri ubu muri Werurwe habonetse mudasobwa imwe gusa yibwe.

Abarimu ntibazi gukoresha mudasobwa

Mu mashuri basuye arimo Urwunge rw’Amashuri rwa Kibari, urwa Kageyo, urwa Bigogwe, urwa Kinyinya basanze harimo ibibazo birimo kuba n’abarimu bigisha ikoranabuhanga batazi gukoresha ikoranabuhanga.

Depite Muhawenimana Jeanne D’Arc yabajije ingamba zihari mu gukemura ibi bibazo.

Yagize ati “Aho twageze twasanze isomo ry’ikoranabuhanga ritigishwa mu mashuri, cyane cyane ko hirya no hino mu mashuri abarimu bagaragaje ko nta bushobozi bafite mu isomo ry’ikoranabuhanga. Twabasabaga ko mwatugaragariza mu buryo burambuye ingamba, mu bihuze n’ireme ry’uburezi.”

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko ahari smart classroom habanza kwigishwa abarimu babiri uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kandi n’abandi bazigishwa.

Yavuze ko “Icyambere cyakozwe ni ukugeza izo mudasobwa mu mashuri, ariko ibyo ntihagije ariko hari ingamba twafashe nka REB kugira ngo za mudasobwa nizigezwayo abarimu bigisha ikoranabuhanga babanze guhugurwa.”

Ikindi yagaragaje nk’imbogamizi ni abarimu bigishwa ariko bakabona izo mudasobwa ari uko bagarutse ku ishuri, bivuze ko nabo ubwabo ntazo baba bafite.

Hari kandi n’ikibazo cy’abiga muri kaminuza nderabarezi ariko ugasanga batigishwa ikoranabuhanga ku buryo iyo bagiye mu kazi kwigisha biba ikibazo gikomeye.

Ikindi aba badepite bagaragaje ni uko izi mashini by’umwihariko izo mu bwoko bwa Positivo zipfa ariko kuzikoresha bikazasaba ko babanza kuza kuri REB.

Izangijwe bizagenda bite?

Perezida wa Komisiyo, Ngabitsinze Jean Chrisostome yagize ati “Twasuye ibigo bitandukanye dusanga abo bigisha ikoranabuhanga badafite ubushobozi bwo kuba bakora izi laptop mu gihe zapfuye aho bisaba abakozi ba REB kugira ngo abe aribo baza kuzikora bonyine.”

Ikigo cyahawe mudasobwa kiba gifitanye amasezerano n’Umuyobozi Mukuru wa REB.

Bivugwa ko izi mudasobwa zihabwa abana bo mu mashuri abanza muri gahunda ya One Laptop per child n’izo mu bwoko bwa Positivo iyo zipfuye bisaba kuzijyana kuri REB kugira ngo zikoreshwe.

Minisitiri Mutimura yavuze ko icyakozwe ari ukugira ngo izipfuye zisimbuzwe, banafatanyije na IPRC ku buryo kuri ubu mudasobwa zipfuye zijyanwa kugira ngo abanyeshuri bigayo bajye bazikora, aho kugira ngo zijyanwe kuri REB.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza