00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MUA Insurance Rwanda yatangije ‘MUA Femme’, ubwishingizi bwagenewe abagore

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 9 March 2025 saa 01:29
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi, MUA Insurance Rwanda, yatangije serivisi y’ubwishingizi nshya yise ‘MUA Femme’, mu rwego rwo gufasha abagore bahuye n’ibibazo mu kazi kabo ka buri munsi.

Iyi serivisi y’ubwishingizi yamurikiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byateguwe na MUA Insurance Rwanda.

Serivisi ya ‘MUA Femme’ igamije gutabara no kugoboka byihuse abagore bagize ikibazo mu kazi kabo ka buri munsi.

Binyuze muri iyi serivisi, abagore bazajya babona ubwishingizi bw’imitungo yabo irimo inzu, imodoka ndetse n’ubw’ibindi bikorwa byabo ku giciro gito.

Iyi serivisi igamije guteza imbere ubucuruzi burambye no kwigenga mu bukungu kw’abagore.

Nko ku bijyanye n’imodoka, umugore ukoresha iyi serivisi azajya abasha kuyishingira, igihe yagize ikibazo ikoreshwe ndetse abe anahawe indi yo kugendamo mu gihe cy’iminsi itanu ku buntu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya MUA Insurance Rwanda, Mireille Umwali, yatangaje ko yishimiye iyi ntambwe.

Ati “Ubu maze imyaka irenga ine ndi mu muryango wa MUA Insurance Rwanda, kandi mbona iterambere ry’iyi sosiyete ryarabaye igitangaza. Uyu munsi, ndishimye cyane kubera uyu mushinga. Iyo wumvise ’MUA Femme,’ ndashaka ko ubitekereza nka ’MUA kuri njye.’ Byerekana no guha imbaraga umuntu ku giti cye no kureba ko buri mugore afite ejo hazaza heza binyuze muri iyi serivisi nshya”.

Umwali yashimangiye ko byihutirwaga gukuraho icyuho cy’umubare w’abagabo n’abagore bari mu bijyanye n’ubucuruzi, cyari cyararushijeho kwiyongera kubera COVID-19.

Ati “Habayeho icyuho kinini mu kugira uruhare mu bukungu, ariko hamwe na MUA Femme, dufite intego yo kuziba icyuho. Icyerekezo cyacu muri MUA Insurance Rwanda ni ugutanga ibisubizo bishya by’imari n’ubwishingizi, kandi iyi serivisi ihuza neza n’ubwo butumwa. Sinshidikanya ko izateza imbere abagore kugera ku ntera yo gutsinda mu bucuruzi."

Yakomeje asaba MUA Insurance Rwanda kongera umubare w’abakiliya b’abagore kugira ngo bahuze na gahunda ya guverinoma y’uburinganire.

Ati "U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhagararira uburinganire, aho abagore bafite 61,75% by’imyanya y’abadepite. ariko 40% by’abakiliya ba MUA Insurance Rwanda nibo bagore. Tugomba kuzamura uwo mubare ku gipimo cya 20%”.

Iyi serivisi ku bufatanye n’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abakobwa, Le Village de la Femme.

Umuyobozi mukuru wa Le Village de la Femme, Aretha Rwagasore, yatangaje ko yishimiye ubu bufatanye.

Ati “Le Village de la Femme yatangiye nk’urubuga rw’umugore kandi ikura nk’umuryango ukomeye utera inkunga ba rwiyemezamirimo b’abagore. Dutanga amahugurwa y’ubumenyi mu bucuruzi, inama ku bantu, kandi tworohereza abatugana kubona imari. Uyu munsi, twishimiye gufatanya na MUA muri iki gikorwa”.

Binyuze muri ubwo bufatanye, Le Village de la Femme na MUA Insurance Rwanda bazakorana na ba rwiyemezamirimo b’abagore 50 baturutse mu nzego zitandukanye.

Aba bagore bazahabwa amahugurwa y’amezi atatu agamije kubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorana n’ibigo by’imari.

Jovia Mutesi washinze Jov Creations Ltd akaba n’umwe mu bagize Le Village de la Femme, yagaragaje urugendo rwe rwo kwihangira imirimo n’akamaro k’ubwo bufatanye bushya.

Ati “Imyaka icyenda ishize, natangiye ndi umuntu ku giti cyanjye, ariko uyu munsi, twakuze tuba umuryango uzwi cyane uharanira iterambere ry’umugore. Amahugurwa twahawe na Le Village de la Femme yabaye ingirakamaro, kandi dutegereje gushimangira ubufatanye bwacu binyuze muri ubwo bufatanye na MUA Insurance Rwanda”.

Itangizwa rya MUA Femme ni ikimenyetso cy’uko MUA Insurance Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry’umugore mu gukemura ibibazo abagore bahura nabyo mu kubona serivisi z’imari no gutanga ibisubizo byihariye.

Iyi serivisi ya ‘MUA Femme’ yamurikiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya MUA Insurance Rwanda, Umwali Mireille, yagaragaje inyungu ziri muri iyi serivisi nshya batangije
Umuyobozi wa Le Village de la Femme, Rwagasore Aretha, yishimiye ubufatanye n’inkunga ya MUA Insurance Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .