Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Nzeri 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yahurije hamwe abahanga mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n’abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, kugira ngo baganire ku iterambere ry’uru rwego muri Afurika.
Ku ngingo yo gupima ibiyobyabwenge iri shami muri iki kigo rifata iby’ibyafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo hatahurwe koko icyo icyo kiyobyabwenge, hakaba no gufata ibipimo by’abantu baba babikoresheje kugira ngo hamenyekane ibyo bakoresheje.
Dr Kabera Justin yavuze ko iki kigo gifite ubushobozi bwo gufata ibipimo by’abantu barenga 120 bakoresheje ibiyobyabwenge kandi bigakorwa mu gihe gito.
Ati “Reka mpere ku mashini dufite. Hari imashini ushobora gushyiramo impagararizi 120 icya rimwe ikaguha ibisubizo nyuma y’iminota 30 wenda gukora raporo akaba ari byo bitinda ikaba yaboneka nk’ejo, ubwo niba imashini imwe ishobora gufata ibipimo by’abantu 120, tukaba dufite izirenze imwe urumva ko dukorera abantu benshi.”
Dr Kabera yavuze ko ubu bushobozi bw’iki kigo hari umusanzu butanga ku butabera bw’u Rwanda.
Ati “Kera umuntu yashoboraga kuvuga ngo baramubeshyera gukoresha ibiyobyabwenge kandi ngo atari byo yanyoye ariko ubu ubutabera busigaye buri ku murongo. Niba wanyweye ibiyobyabwenge barabibona, niba wanarwanye barareba niba wabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge cyangwa ikindi kintu.”
Yagaragaje ko RFI kuva nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 kugeza ubu imaze gutanga umusanzu mu birego hafi 50.000 binyuze muri serivisi zayo, mu gihe mu ishami abereye umuyobozi ibirego birenga 20,000.
Dr Kabera yavuze ko mu birego byinshi RFI yakira, ibijyanye no gufata no gutanga ibipimo bya ADN ari byo biza imbere bigakurikirwa n’ibirego bijyanye no gufata ibipimo no kugaragaza ibimenyetso bijyanye n’ibiyobyabwenge cyangwa ikoreshwa ryabyo cyane ibijyanye n’urumogi n’inzoga z’inkorano.
Ubwo iyi nama yatangiraga Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama iri kubera i Kigali hazarebwa ingorane zigikoma mu nkokora uru rwego n’uko zabonerwa umuti.
Ati “Ibyaha bigenda bihindura isura bijyanye n’iterambere, iki ni cyo gihe ngo umugabane uhagurukire hamwe turebe uburyo twakemura ibibazo bijyanye no gukora ibyaha.”
Biteganyijwe ko igikorwa cya nyuma cy’iyi nama ari ugutera ibiti bya gakondo 100 muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], kikazakorwa n’abayitabiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!