00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda havutse impanga zisaga 8900 mu 2023

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 May 2024 saa 09:20
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR ikubiyemo amakuru ajyanye n’abapfa, abavuka, abashyingiwe n’andi makuru atandukanye ajyanye n’ubuzima bw’igihugu, igaragaza ko mu 2023 mu Rwanda havutse impanga zigera ku 8901 bingana na 2,7% y’imbyaro zose zavutse muri uwo mwaka.

Aha nituvuga impanga ntutekereze abavuka ari babiri gusa, ahubwo haba harimo batatu, n’abandi, NISR ihagaragaza ko abandi bari bose bavutse ari umwe umwe.

Iki kigo kandi kigaragaza ko ababyeyi bari hagati y’imyaka 30 na 39 ari bo bihariye umwanya munini mu kubyara abarenze umwana umwe icyarimwe, aho bihariye 6,9%.

Icyakora ugereranyije muri rusange usanga ko abagore bandikishije ko babyaye bari hagati y’imyaka 25 na 29 bihariye umubare munini w’ababyara ugereranyije n’ibindi byiciro.

Ikindi ku bijyanye n’ingano y’abana bavutse mu bya mbere bigaragaza ubuzima buzira umuze ku mwana wavutse ari muzima, aho abavutse mu 2023 bari bafite impuzandengo y’amagarama hagati ya 3000 na 3499 ni ukuvuga hagati y’ibilo bitatu na bitatu hafi n’igice.

Kuri iyi nshuro abana bavutse mu 2023, abakobwa bari bafite impuzandengo y’ibilo bike ugereranyije n’abahungu, aho abakobwa babarirwa mu magarama 3030 ugereranyije n’abahungu bari bafite ibilo 3120.

Abana bari bafite ibiro bike babarizwaga mu magarama 2500, bangana na 7,8% mu gihe abari bafite bike cyane bari bafite amagarama 1500 bangana na 1,3%, imibare yiyongereye ugereranyije na 7,7% na 1,1% uko bikurikirana.

Mu 2023 kandi abana b’abahungu ni bo bavutse ku bwinshi kurusha abakobwa aho mu bana 334.018 bavutse mu gihugu, abahungu banganaga na 168.750 abakobwa bo bakangana na 165.268.

Akarere ka Gasabo ni ko kavukiyemo abantu benshi aho bangana na 23,845, Akarere ka Nyabihu kakaba ari ko gafite umubare muto aho abana bangana na 8020 abakobwa bangana na 4080 naho abahungu bakangana na 3940.

Abanyamahanga bavukiye mu Rwanda ni 147 barimo abakobwa 76 n’abahungu 71.

Raporo ya NISR igaragaza kandi ko muri uyu mwaka abana bavutse bwa mbere mu rugo ni ukuvuga imfura ha handi umugore aba ari bwo abyaye bwa mbere ari bo biganje kuko bangana na 34,6%, imibare yagabanyutse ugereranyije na 36,5% bavutse mu 2022.

Ikindi mu byagaragajwe ni uko kugeza ku rugero rwa 85,5% by’ababyeyi babyaye babyariye mu turere bakomokamo, icyakora iyo 14.5% isigaye y’abana bavukiye mu turere ababyeyi babo batabamo, uturere twa Nyarugenge na Kicukiro ni two twihariye umubare munini aho wihariye 51,7% na 47,1% uko bikurikirana.

Ni mu gihe uturere dufitemo umubare muto ari Nyaruguru na Rusizi aho twihariye 0.75% na 0.6% uko bikurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .