Mu Rwanda hatanzwe ibitambo by’inka 1500 n’ihene 700 mu kwizihiza Eid al-Adha (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2020, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’igitambo wa Eid al Adha.

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr. Wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Kuri uyu munsi abayoboke b’Idini ya Islam basangira n’inshuti zabo ndetse n’abandi bantu batandukanye cyane abakeneye ifunguro, bakabaha inyama zirimo iz’inka, ihene, ingamiya n’intama.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutagatifu i Mecca ariko kuri iyi nshuro wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu Rwanda ibitambo bitangwa bikusanywa mu Bayisilamu no mu miryango y’abafatanyabikorwa babo b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa cyifitemo isomo ryo kwigisha abantu kwigomwa n’iry’uko umwana mwiza wigishijwe akarerwa n’umubyeyi mwiza yiyubakamo indangagaciro yo kumva no kumwumvira.

Yagize ati “Ibitambo byashoboye kuboneka ni inka zigera mu 1500, ihene zirenga 700 n’andi [arimo intama]. Abayisilamu bamaze kubyumva ko nabo bafite ubushobozi bwo kujya muri ibi bikorwa by’igandukiramana. Hari ababisabye ko bakwifatanya n’abandi, ariko n’imiryango ikorera mu gihugu n’indi mpuzamahanga ikomoka muri Turikiya yabigizemo uruhare.’’

“Byageze nko kuri 80% ugereranyije n’ibyo twabonaga mu bihe byashize kuko icyorezo cya Coronavirus no mu madini cyarahageze ku buryo abafatanyabikorwa bacu batashoboye kuza uyu mwaka ariko n’abaje bari bikwije kandi natwe.’’

Yashimangiye ko Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo nyuma y’uko Umuryango w’Abayisilamu utangije ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwita ku bikorwa byo gutanga ibitambo n’amafunguro muri Ramadhan.

Yakomeje ati “Umunsi wagenze neza, nubwo Abayisilamu benshi bakoreye amasengesho mu rugo. Ilayidi imara iminsi itatu ari nayo mpamvu Abayisilamu basabwa gusabana mu ngo zabo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu babishoboye babaze amatungo arimo ihene n’inka nk’ibitambo, bagaburira abakene.

Mu bitambo byatanzwe harimo ihene zirenga 700 ndetse n'intama
Ihene zirenga 700 nizo zatanzwe ku munsi wa Eid al-Adha
Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye bahabwa inyama ziba zatanzwe na bagenzi babo mu kwifatanya nabo ku munsi mukuru
Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo batishoboye
Mu kwizihiza Eid al-Adha hatangwa ibitambo by'amatungo ahabwa abakene mu rwego rwo kwifatanya nabo
Mu kwizihiza Eid al-Adha, hatanzwe ibitambo by’inka 1500 n’ihene 700
Intama nazo ziri mu matungo yabazwe mu yatanzweho ibitambo
Umujyanama wa Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .