00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ byatangiye gukorwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 September 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Inzozi zabaye impamo ku batari bake mu Rwanda, bari bamaze imyaka myinshi bategereje ko hashyirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’, kuko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, izo mpushya zatangiye gukorerwa kuri Site ya Busanza, Site ya Nyarugenge, Site ya Gahanda ndetse na Site ya Musanze.

Ibi bigezweho nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Nyuma muri Nyakanga 2024 hasohotse iteka rishya rya Perezida riha impushya z’imodoka za ‘automatique’ umwihariko mu Rwanda.

Uzajya atsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya ‘automatique’, ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti ’AT’, bivuga ‘Automatic Transmission’.

Ku munsi wa mbere hakozwe iki kizamini, abakandida 28 ni bo biyandikishije, aho 22 muri bo bakoreye kuri site ya Busanza abandi batandatu bakoreye ku zindi site zisigaye.

Ku ikubitiro abakora ibizamini by’impushya za ‘B AT’ ni bo batangiranye n’iyi gahunda, mu gihe mu minsi iri imbere n’ibindi byiciro bizitabwaho.

Ku bakorera uruhushya rwo mu cyiciro cya ‘B’ bakora ibizamini bine, ndetse bizakomeza kuba bityo no ku cyiciro cya ‘B AT’.

Ibi bizamini birimo guca mu makona usubira inyuma, guparika, guhagarara no guhaguruka ahahanamye ‘démarrage’ ndetse no kuzenguruka mu muhanda ‘circulation’.

Mu kizamini cya ‘démarrage’ umukandida azajya akoresha feri gusa kuko iyo imodoka ya automatique igeze ahazamuka ihita yishyiriramo ‘vitesse’.

Ni mu gihe ku kizamini cya ‘circulation’ umukandida azajya yibanda gusa ku kubahiriza amategeko y’umuhanda n’andi mabwiriza ahabwa, bitandukanye n’abakoresha imodoka za ‘manuel’ baba basabwa no guhinduranya ‘vitesse’.

Ku bizamini bikorerwa kuri Site ya Busanza, abakora ikizamini cya ‘manuel’ bari gukoresha imodoka zo mu cyiciro cya Polo mu gihe abakoresha imodoka za ‘automatique’ bari gukoresha imodoka za Passat zose zikorwa n’uruganda rwa Volkswagen.

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, CSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ibizamini byose ari kimwe bityo hadakwiye kubamo kwirara.

Ati “Burya kugira ngo ujye mu kizamini ni uko uba wabanjije kwiga. Nk’andi masomo yandi ugomba kubanza ukiga ukabyitegurira.”

Abarenga 100 bashobora gukora iki kizamini ku munsi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko magingo aya hari ubushobozi bwo gukoresha ibizamini abakandida barenga 100 ku munsi ku bakora iby’impushya za burundu za ‘B AT’.

Kuri ubu site za Busanza, Gahanga, Nyarugenge na Musanze ni zo zifite imodoka zishobora kwifashishwa muri ibi bizamini, ariko Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko riri mu biganiro n’abafatanyabikorwa ku buryo n’izindi site zisigaye zabona ibikoresho nkenerwa ibizamini bigakorwa nk’uko bisanzwe.

CSP Emmanuel Hitayezu, yagize ati “Turimo turakorana na ba nyiri na auto école tubashishikariza gushaka ibindi binyabiziga ku buryo no ku yandi ma site duteganya kuba twashyiraho umurongo ku buryo uwakenera gukorera Rubavu cyangwa Rusizi n’ahandi dufite site yabasha gukora.”

CSP Hitayezu, yavuze ko uko ubushobozi buzajya bwiyongera hakaboneka imodoka zihagije ari na ko hazajya hongerwa umubare w’abakora ibizamini.

Abaturage bashyizwe igorora

Basil Abdallah, ni umwe mu baturage babaye aba mbere bakoze iki kizamini mu Rwanda. N’ubwo atabashije gutsinda, yatugaragarije ko iki kizamini cyaziye igihe.

Ati “Ni cyiza twese twagishakaga kubera ko muri iyi minsi abantu benshi bakoresha imodoka za automatique. Ibizamini ni ibizamini byose ni kimwe, nkanjye ubu byanze kubera imiterere y’imodoka ariko ejo nzagaruka nongere nkore ariko twabyakiriye neza cyane.”

Ndahinyuka Lionel, na we ni umusore twaganiriye amaze gutsinda ibindi bizamini byose asigaje icya circulation gusa. Ni ubwa mbere yari akoze ikizamini cyo kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga.

Ati “Nabonye itangazo rya Polisi ndabyishimira cyane, urebye izi modoka ni zo zigezweho. Imodoka ya manuel nayitwayeho ariko iya automatique uyitwara urushijeho kubohoka udasabwa gukora ibintu byinshi bitandukanye.”

Iteka rya perezida rigaragaza ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya ‘automatique’ mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

Icyakora ryongera kuvuga ko uwahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya ‘manuel’ mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ n’ibya ‘manuel’ ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

Iki kibuga ni cyo gikorerwamo ibizamini bitatu, kuko circulation ibera mu muhanda usanzwe
Abanyeshuri bahabwa umwanya uhagije wo kwitegura bakanasobanukirwa byimbitse
Aha basobanurirwaga uko ikizamini cyo guhagarara no guuhagurukira ahahanamye gikorwa ku modoka za automatique
Abari kujya gukora ibizamini bari kubanza gusobanurirwa uko bikorwa
Iyi nyubako ni yo igenzurirwamo uko ibizamini by'imodoka bijya mbere
Izi modoka zo mu cyiciro cya Passat za Volkswagen ni zo ziri mu gukoresha mu bizamini by'imodoka za 'automatique' kuri Site ya Busanza
Iyo ibizamini bikorwa bigenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Site ya Busanza ni imwe mu zatangirijweho ibizamini byo kubona impushya za B AT

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .