00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe imurikagurisha ry’ubukurerarugendo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 12:43
Yasuwe :

Abashoramari mu bukeruragendo bitabiriye imurikagurisha ryabwo bavuze ko baryitezeho kuzamura imikoranire n’abandi, kumenyekanisha ibikorwa byabo ndetse no kwagura amasoko muri Afurika no ku Isi yose.

Imurikagurisha ry’ubukerugendo ry’iminsi itatu riri kubera i Kigali muri Serena Hotel, rihuje ibihugu 10 byo muri Afurika ryateguwe mu kwizihiza icyumweru cy’ubukerarugendo.

Iki cyumweru cyateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, hagamijwe kwerekana umuhate washyizwe mu guhangana n’ingaruka uru rwego rwatewe na COVID-19.

‘Rwanda Tourism Week’ yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ikaba izakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo imurikagurisha, amarushanwa no gutembera u Rwanda.

Imurikagurisha ryitabiriwe n’ibihugu icumi bya Afurika birimo Botswana, Tanzania, Ghana, Kenya, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Somalia, Zimbabwe n’u Rwanda rwaryakiriye.

Bamwe mu bitabiriye kumurika ibikorwa byabo baganiriye na IGIHE bashimye u Rwanda, kuba rwarateguye iki gikorwa ndetse banavuga ko bazungukiramo byinshi birimo ubufatanye.

Uhagarariye Zimbabwe muri iri murikagurisha, Henry Harry Makowa, yavuze ko biteguye ko iri murikagurisha rizatanga umusaruro ku bukerarugendo bwa Afurika.

Yagize ati “Hari ibintu buri gihugu gitegereje muri iri murikagurisha, ni uko tugomba gukorana nk’Abanyafurika kuko turi abavandimwe. Gukorana bizatuma tuzamurana urwego rwacu rw’ubukerarugendo. Ikindi tuzunguka ni ubucuruzi kuko tuzabasha gukorana mu bucuruzi kandi bizamure ubukungu bwacu.”

Kobby Mensah ukomoka muri Ghana ufite umushinga witwa Focus ukoreshwa n’abanyamahoteli mu kubereka ibikorwa byakozwe muri hoteli zabo, yavuze ko iri murikagurishwa rizatuma bagira ubufatanye n’abashoramari bo mu Rwanda.

Yagize ati “Twiteze kuzabona ubufatanye n’ubucuruzi bwo mu Rwanda ndetse twize no kugaragaza ibikorwa byacu hirya no hino ku Isi kuko bizatuma umushinga wacu umenyekana.”

Ku ruhande rw’Abanyarwanda, Uwiringiyimana Celestin uri kumurika ibikorwa by’ubukererarugendo bushingiye ku cyayi bukorerwa muri Pfunda Tea, yavuze ko biteze kuzabona abakiliya baturutse mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Twiteze kuzabona abakiliya benshi bo kugura icyayi cyacu, kimenyekane mu mahanga kuko twagize amahirwe yo guhura n’ibindi bihugu bya Afurika, ni amahirwe akomeye, bizatuma ibicuruzwa byacu bibona abaguzi benshi.”

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zéphanie, yashimye abikorera kuba barabashije gusubira mu bikorwa byabo nyuma yo kuzahazwa na COVID-19.

Ati “Birashimishije kuba abikorera barasubiye mu bikorwa byabo, ubu ibintu bikaba biri gusubira ku murongo.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, yavuze ko iki cyumweru kizafasha abashoramari mu bukerarugendo kwiga ndetse no kurushaho guhanga udushya.

Icyumweru cy’Ubukerarugendo kizajya kiba buri mwaka, uyu mwaka kizaberamo ibikorwa birimo icyiswe “Rwanda restaurant week” n’irushanwa ry’amafoto yo kwerekana ko u Rwanda rufite ingeri nyinshi zakorerwamo ubukerarugendo birenze gusura ingagi zo mu Birunga gusa.

Muri iri murikabikorwa hazagaragazwa ibikorwa by'ubukerarugendo bitandukanye
Iri murikagurika ryitabiriwe n'ibihugu 10 byo muri Afurika
Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Tanzania yashimye u Rwanda rwateguye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri PSF, Rutagarama Aimable yavuze ko iki cyumweru kizafasha abashoramari bari mu bukerarugendo kwiga ndetse no kurushaho guhanga udushya
Abitabiriye iri murikagurisha biteze kungukiramo byinshi
Bamwe mu bitabiriyre umuhango wo gutangiza icyumweru cy'ubukerarugendo bavuze ko biteze kuryungukiramo
Abanyafurika biyemeje gukorera hamwe mu kuzamura ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .