00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hafunguwe imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 August 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba Eric yavuze ko ubu nta muhinzi -mworozi ukwiye kuba umukene kuko iyo myuga itanga amahirwe yo kubona ubushobozi mu gihe bikozwe kinyamwuga.

Ibi byagarutsweho ku itariki ya 1 Kanama 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. Ni imurikabikorwa ry’iminsi 10 ryitabiriwe n’abantu, inzego n’ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda ndetse hari n’abaturutse mu mahanga.

Rwigamba yasabye abahinzi borozi ubufatanye kugira ngo umwuga wabo urusheho gukorwa kinyamwuga kandi ubyarire inyungu benshi.

Yagize ati “Dukeneye gufatanya kugira ngo dukore ibizana impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda n’ubw’abahinzi borozi by’umwihariko. Nta muhinzi w’umukene wakabaye ubura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’amafaranga y’ishuri ry’abana kuko ubuhinzi bworozi butanga amahirwe. Tugomba rero kongera imbaraga mu kurwanya ibishobora gutera ibihombo. Tugomba gufatanya kugira ngo tubimenye hakiri kare dushyire imbaraga hamwe tubirandure”.

Yavuze ko muri urwo rugendo rwo gufatanya n’abahinzi Leta y’u Rwanda binyuze muri politiki ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, yiyemeje kwibanda ku ikoranabuhanga muri iyo myuga no gushaka ibindi bisubizo bikenewe mu kurushaho kunoza iyo myuga mu Gihugu.

Rwigamba yagarutse ku mu myaka 17 ishize iryo murikabikorwa riba, avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kuvugurura ubuhinzi bworozi ndetse ashimira abakora iyo myuga babigizemo uruhare.

Yagaragaje ko umwihariko w’ubuhinzi n’ubworozi ari uko n’iyo ubikora yaba atarabibonamo amafaranga we nta kibazo cy’ibiribwa aba afite mu gihe ubundi bucuruzi bwose wakora utaratangira kububonamo abaguzi , uba uri mu gihombo.

Yashimye abahinzi borozi n’izindi nzego zitangira uyu mwuga utunze abantu ndetse abasaba kurushaho kwagura amaboko kugira ngo bakomeze kuboba ibitunga Igihugu.

Rwiyemezamirimo Sina Gérard utunganya ibiribwa binyuranye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yashimye imiyoborere myiza y’Igihugu yatumye kigira umutekano no gushyigikira umurimo , abantu bakabasha gukora bagatera imbere.

Sina Gérard yamuritse ibikorwa bitandukanye
Rwigamba Eric yasabye abahinzi borozi ubufatanye kugira ngo umwuga wabo urusheho gukorwa kinyamwuga kandi ubyarire inyungu benshi
Ryitabirwa n'ibigo biturutse mu mahanga
Iri murikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Igikorwa cyabanjijrijwe no gusura ahamurikirwa ibikorwa hatandukanye muri iri murika
Hamuritswe ibikorwa bitandukanye bijyanye n'ubuhinzi
Abamurika basobanuraga ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .