00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe amarushanwa yo gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 02:02
Yasuwe :

Mu rwego rwo kuzamura ikusanywa ry’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga izwi nka e-waste, Urwego Ngenzuramikorere rw’u Rwanda, RURA na Enviroserve Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP) batangije amarushanwa yiswe “Drop and Win”.

Iri rushanwa ryitabirwa na buri wese utuye mu Rwanda ariko riri kwibanda ku baturage batuye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze. Ubu bukangurambaga bushishikariza abaturage muri rusange gushyira imyanda yabo ahabugenewe no gushishikariza abandi kubikora.

Mu rwego rwo kongera ubumenyi ku micungire myiza y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda, umuntu wese ufite ibyo bisigazwa ashobora kubijyana ku makusanyirizo yabugenewe acungwa na Enviroserve Rwanda akagira amahirwe yo gutsindira ibihembo.

Ubukangurambaga bujyanye n’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda n’amarushanwa ajyanye na bwo buzakomeza kugeza hagati mu kwezi kwa Nyakanga.

Kugira ngo witabire aya marushanwa kandi ube mu banyamahirwe bemererwe gutsindira ibihembo, abitabira barasabwa gutanga ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga bishaje cyangwa bitagikora ku makusanyirizo ya Enviroserve Rwanda abegereye, bagafata ifoto bashyira ibyo bikoresho bishaje ahabugenewe, bakayishyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje hashtag ya #GreenRwanda na #RecycleRevolution banataginga @EnviroserveRw kuri Twitter, Facebook cyangwa Instagram.

Avuga ku bijyanye n’ubukangurambaga, Eng. Deo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere rw’u Rwanda (RURA) yagize ati “U Rwanda rwerekanye ubushake bukomeye bwo gufata neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga no gushyiraho amategeko agenga imicungire y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ikumira ibinyabutabire byangiza ibidukikije kandi bikanagira ingaruka ku buzima bw’abantu.”

Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yavuze ko ikibazo cy’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ari kimwe mu bihangayikishije Isi.

Ati “Imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ni imwe mu myanda iri kwiyongera ku rugero runini ku isi. Iyo idacunzwe neza, igira ingaruka mbi, igahumanya umwuka duhumeka, ikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’inyamaswa n’ibimera kuko iba irimo ibinyabutabire by’uburozi.”

“ Buri mwaka mu Rwanda haba hitezwe kuboneka toni ziri hagati ya 10,000 na 15,000 z’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga. Ariko, munsi y’icumi ku ijana (10%) y’iyo myanda niyo ikusanywa gusa buri mwaka. Niyo mpamvu duhamagarira Abanyarwanda kwitabira aya marushanwa, bakagira uruhare mu kongera ikusanya ry’iyi myanda no gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza heza hatabangamiye ibidukikije.”

Abitabira amarushanwa bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo ama inite hamwe n’amapaki ya internet yatanzwe n’umufatanyabikorwa w’ubukangurambaga, MTN Rwanda.

Ikindi kandi, abanyamahirwe batatu bazegukana mudasobwa igendanwa kuri buri wese yavuguruwe na Enviroserve Rwanda ku musozo w’ubu bukangurambaga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yavuze barajwe ishinga no kubungabunga ibidukikije akaba ari nayo mpamvu bashyigikiye aya marushanwa.

Ati “MTN Rwanda yatangije gahunda nyinshi zitandukanye zo gushyigikira intambwe imaze guterwa n’igihugu mu guteza imbere ubukungu butabangamira ibidukikije. Twishimiye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga no gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.”

“ Tuzi neza ingaruka iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kugira ku hazaza, niyo mpamvu twongera imbaraga mu gushaka imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa kugirango natwe twihutishe imicungire myiza y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Abitabira amarushanwa bashobora kandi gusaba gahunda yo gukusanya ibyo bisigazwa bahamagara Enviroserve kuri 0782297474 cyangwa bagasura urubuga www.enviroserve.rw/collection.

Aya marushanwa azahemba abantu batanze ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikora
Ubu bukangurambaga buzafasha mu kubaka ejo heza, abantu bagabanya imyanda ikomoka ku bikoresho by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .