Ibyaha byo gusambanya abana no gutera inda abangavu biri mu bigenda bifata intera kuko mu myaka itanu ishize imibare ntiyahwemye kwiyongera.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055, ariko mu 2024 imibare irongera irazamuka kuko yageze kuri 22.454.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu bwo mu 2023/2024 bwakorewe ku bangavu 520 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwasanze 194 bangana na 31% gusa ari bo bashatse ubufasha mu byʼamategeko, mu gihe abandi 69% batagejeje ibirego byabo mu nzego zʼubutabera ngo zibikurikirane.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagaragaje ko imanza zitinda gucibwa ari kimwe mu bishobora guca intege abana baterwa inda bagahitamo kujya bifatira amafaranga.
Mushimiyiminana Lydia ati “Hari aho avuga ati ese ubundi kumurega biramarira iki kandi wenda hari n’icyo yari amariye? Akagereranya ubutabera [na cyane ko hariho ikibazo cyo kudahabwa indishyi] akabigereranya n’iyo ndonke y’intica ntikize akavuga ati nahitamo kumuhishira agakomeza akamfashisha iki.”
Depite Kayigire Therence yatanze urugero rw’aho basanze urubanza rw’uwateye inda umwana rumaze imyaka ibiri rwaraburanishijwe ariko rutarasomwa nyamara yidegembya hanze ariko urukiko rwumvise bisakuje ruhita ruruca.
Depite Mukamana Alphonsine we yagaragaje ko hari imiryango itari iya Leta iherutse gutanga igitekerezo cy’uko hajyaho umucamanza wihariye ku byaha byo gusambanya bana.
Ati “Abo mu miryango itegamiye kuri Leta bavugaga ko bifuza ko habayo icyumba cyihariye, ni ukuvuga umucamanza wihariye kuri izi manza, akagenda akakirwa bikaba bigufi cyane ku buryo bibakangurira gutanga ibirego byabo. Mwumva mutakora ubwo buvugizi nk’inshingano zanyu zo kurengera umuryango kugira ngo uwo mucamanza abe yabaho?”
Minisitiri Uwimana Consolée yashimangiye ko ikibazo cy’abana baterwa inda giteye inkeke, ndetse hafashwe ingamba zitandukanye ariko by’umwihariko bari gushyira imbaraga mu gusaba ko hajyaho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abasambanya abana.
Ati “Tugira komite duhuriyeho na Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, n’Umushinjacyaha Mukuru, duheruka kubiganiraho dusaba ko hashyirwaho urugereko rwihariye mu rwego rwo gufasha ko ibi bibazo byahabwa umwihariko, hari n’ibindi bibazo bijya bihabwa urugereko rwihariye. Turifuza ko hajyaho urugereko rwihariye rwafasha mu gukurikirana ibi byaha, bigafasha no mu gutanga indishyi urubanza rwihutishijwe bagatanga indishyi.”
Yashimangiye ko mu gihe imanza kuri ibi byaha zakwihutishwa ababikora bagira ubwoba bwo kuzajya batabwa muri yombi byoroshye kandi bakaburanishwa mu gihe gito cyane.
Ati “Tuzakomeza guhagarara kuri iki gitekerezo ku buryo hajyaho uru rugereko rwihariye.”
Mu gihe uru rugereko rwaba rushyizweho, rwaza rusaga urukiko rw’ubucuruzi ruburanisha imanza z’ubucuruzi gusa, n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yo isaba ko abacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu mategeko baburanira abana bakwiriye kuba barahuguwe mu byerekeye uburenganzira bw’umwana ku buryo igihe bagiye kubaburanira baba bashobora gusesengura bakanacukumbura amakuru arenze ayo uwahohotewe yagize ubushobozi bwo gushyira hanze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!