Mu Rwanda hari kugeragerezwa ubuhinzi bukorerwa mu mabuye aho kuba mu butaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, ARDE /Kubaho ku bufatanye na Tennessee State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze amezi ane mu bushakashatsi bugamije kureba niba ubuhinzi bukorewe mu mabuye bushoboka.

Ubu buhinzi buzwi nka Geological Agriculture (GeoAg) bwatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho hifashishwa amabuye n’umucanga mu guhinga, nyuma yo kwiga neza ubwoko bw’amabuye buboneka mu gace runaka n’ibihingwa byeramo hashingiwe ku myunyu ngugu irimo.

Muri Nyakanga 2020 nibwo mu Rwanda hatangijwe ubwo bushakashatsi, nyuma y’amahugurwa yahawe bamwe mu bakozi ba ARDE/Kubaho n’abandi bafatanyabikorwa.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri ARDE/Kubaho, Uwayezu Marie Diane, yatangaje ko ubwo buhinzi buri kugeragezwa buramutse bukunze, bwafasha mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa n’ibura ry’ubutaka.

Mu mezi make bamaze babigerageza, bamaze guhinga ibihingwa birimo ubunyobwa, ibishyimbo, Soya, Poivrons na Cocombre.

Uwayezu yagize ati “Nubwo tukiri mu bushakashatsi nitugera ku musaruro, buri munyarwanda wese azumva uburyo ari ibintu byiza. Akenshi tujya tubura imvura ariko ubuhinzi bwacu bushobora gukorerwa mu nzu ahashobora kugera urumuri rwo gufasha muri photosynthesis. Nta mvura ikenewe igikenewe ni amazi yo kuhira.”

Gukora ubu buhinzi, Uwayezu avuga ko hakenerwa umusenyi muke, amabuye mato azwi nk’amabuyenge cyangwa gravier, icyo guhingamo nk’agakombe, ibase cyangwa indobo n’imbuto yo guhinga.

Ati “Iyo dutangiye guhinga dushyira umusenyi hasi, hagakurikiraho amabuye hanyuma tugatera. Umusenyi n’amabuye nibwo butaka bwacu. Hanyuma tugashyiramo imbuto, tugashyiraho n’andi mabuye, tugashyiramo amazi make. Icyo usabwa ni ukureba niba amazi yashizemo.”

Ibindi bisabwa ni ugushyira icyo gihingwa hafi y’ahantu haboneka urumuri n’umwuka kugira ngo kibashe gukura neza.

Ati “Ibintu bibaho byose bikenera umwuka, n’ibyacu birawukenera. Cya gikoresho cyacu tugicamo imyobo hasi ngo umwuka ugere mu mizi, iyo umwuka utagera mu mizi, nkuko umuntu ashobora gupfa n’igihingwa cyacu kirapfa.”

Ubu buryo bwo guhinga bushobora gukorerwa mu nzu cyangwa hanze, biterwa n’uburyo ubikora ashaka. ARDE Kubaho yatangaje ko ibihingwa bya mbere byatangiye kubaha icyizere ko bizashoboka, aho nka soya zatangiye kuzana imiteja ibindi nabyo bikaba biri gukura neza.

Umwe mu bakurikiranira hafi uyu mushinga wanafatanyije na Tennessee State University, Richard Campbell usanzwe ari n’umuyobozi w’umuryango To Soil Less, yavuze ko icyiza cy’ubu buhinzi ari uko budasaba ibintu byinshi kandi ko ibihingwa bitibisirwa n’ibyonnyi, kuko amabuye atari ahantu heza ibyonnyi byororokera.

Yavuze ko intego ari ukurwana n’ibura ry’ibiribwa ku isi hashakishwa uburyo bwo guhinga butari mu butaka.

Ati “Intego ni ukugabanya ibura ry’ibiribwa. Tuzakomeza guhugura abantu batandukanye mu Rwanda bashaka kubigerageza bakoresheje imbuto zera mu gihugu. Turashaka gukomeza guhinga mu mabuye atandukanye aboneka mu Rwanda bigendanye n’imyaka ihera.”

Yavuze ko buri gihugu bazajya barangizamo ubushakashatsi, bazandika igitabo cy’ibyo bahabonye n’uburyo amabuye ahaboneka yakwifashishwa mu guhinga ibihingwa bitandukanye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ARDE/Kubaho, Bahati Augustin yavuze ko icyifuzo ari ukugeza ubwo buhinzi kuri benshi, bagatanga umusanzu mu kurwanya ibura ry’ibiribwa nka kimwe mu bibazo bihangayikishije isi.

Yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi nikirangira bakabona birakunze neza, bazabisangiza abandi banyarwanda baba abo mu mijyi no mu cyaro. Yaboneyeho guhamagarira abaterankunga gushyigikira ubu bushakashatsi kugira ngo ibyiza bibuvuyemo bishobore kugezwa ku muryango mugari nyarwanda.

Abatangije ubu buhinzi bavuga ko ari bwiza kuko budasaba ubutaka, bukoresha amazi make, nta fumbire ikenerwa, kuba bukorerwa aho ariho hose n’ibindi. Ku ikubitito bwatangiye kugeragezwa mu bindi bihugu nka Cameroun, Togo, Senegal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

ARDE Kubaho yatangaje ko ubuhinzi bwo mu mabuye bushoboka haba hanze cyangwa mu nzu
Kugira ngo ubuhinzi bwo mu mabuye bushoboke, igihingwa gishyirwa ahantu hagera urumuri
Mbere yo guhinga mu mabuye, abanza gukorwaho ubushakashatsi ngo bamenye niba imyunyu ngugu irimo ntacyo izangiza ku bihingwa
Zimwe mu mbuto z'ibishyimbo na soya zatangiye kugeragezwa
Nubwo ubu buhinzi budakenera cyane imvura, bukenera amazi aringaniye aturuka mu kuhira
Soya ni bimwe mu bihingwa byatangiye gukorerwaho ubushakashatsi aho biterwa hifashishijwe amabuye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ARDE/Kubaho, Bahati Augustin yavuze ko icyifuzo ari ukugeza ubwo buhinzi kuri benshi bakabubyaza umusaruro
Uwayezu Marie Diane yavuze ko ubwo buhinzi buri kugeragezwa buramutse bukunze, bwafasha mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa n’ibura ry’ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .