Ni gahunda iri mu zigize umushinga mugari wo gushyiraho chargers zo ku rwego rwo hejuru zambukiranya imipaka, ku buryo umuntu ufite nk’ikamyo y’amashanyarazi atazajya agira impungenge zo kubura aho ayongerera umuriro, mu gihe ava nko mu Rwanda ajya mu kindi gihugu.
Ni umushinga KABISA iteganya gukorera mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ku ikubitiro watangiriye mu Rwanda, aho mu byumweru biri imbere bateganya gutaha ku mugaragaro ‘supercharger’ iri kubakwa i Kanombe.
Iyi ‘supercharger’ izajya itanga umuriro wa kilowatt 240, ibe yakongerera umuriro imodoka esheshatu icyarimwe. Izajya yuzuza imodoka mu minota iri hagati ya 10 na 30 bitewe n’umuriro wari usanzwemo.
Umuyobozi Mukuru wa Kabisa mu Rwanda, Muhoza Pophia, yabwiye IGIHE ko ubu abantu benshi batangiye kumva umumaro wo gukoresha imodoka z’amashanyarazi.
Ati “Umuntu azajya agura imodoka isanzwe cyangwa ikamyo y’amashanyarazi abe yajya Uganda, Kenya cyangwa mu bihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba,”
“Iyo [supercharger] mu Rwanda tuzayifungura vuba ndetse tunateganya no kujya mu bindi bihugu kugira ngo turebe ko twafasha buri wese kumva ko kugura imodoka y’amashanyarazi bitavuze ko wayikoreshereza hamwe ariko ahandi ntuyikoreshe, ahubwo ibe nk’imodoka zindi zisanzwe.”
Yakomeje avuga ko hari na gahunda yo gutanga amahugurwa ku migenzurire y’imodoka no kujya mu mikoranire n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ati “Dufite n’uburyo dukorana n’abakora izi modoka mu bihugu byo hanze kuba bahura n’abo mu Rwanda bakabahugura.”
Kugeza ubu KABISA icuruza imodoka zisanzwe n’izindi zifashishwa mu bucuruzi ziri mu byiciro birenga 10, z’uruganda rwa BYD rwo mu Bushinwa, urwitwa Farizon n’urundi rwa Chery na zo zo mu Bushinwa, Cadillac rumwe mu nganda zikora izigezweho rubarizwa muri General Motors n’izindi.
Muhoza ati “Dufite ibigo byinshi bimaze kutugana mu buryo bwo kugura imodoka zo mu bucuruzi ariko no gutera intambwe yo kurengera ibidukikije. Ubu dukorana na Ambasade ya Amerika, Ambasade y’u Busuwisi, Sawa Citi, ni benshi bamaze kutugana.”
Mu 2024, Ikigo cya KABISA cyagurishije imodoka zirenga 108 hakaba hari intego yo kuzamura iyi mibare mu 2025. Izi modoka zari zifite agaciro k’akabakaba miliyari 3 Frw.
Muri iki kigo hacuruzwa imodoka guhera ku ya miliyoni 19 Frw kugeza ku ya miliyoni 94 Frw.
Muhoza yavuze ko “Twizeye ko uyu mwaka tuzagurisha izirenze iz’umwaka ushize kubera ko tugenda tubona abantu batangiye kuzumva no kubona ko nta kibazo zifite. Impungenge nyinshi zaragabanyutse.”
Iki kigo cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2022 ariko kibifungura ku mugaragaro mu 2023. Giteganya kwinjira mu biganiro n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA], bigamije kureba uko imodoka nto zitwara abantu zishaje [taxi voiture] zakurwa mu mihanda ba nyirazo bagatangira gukoresha iz’amashanyarazi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!