Mu Rwanda hamaze gutangwa ruswa irenga miliyari 7Frw mu 2018

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Ukuboza 2018 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yagaragaje ko mu mwaka wa 2018 hatanzwemo ruswa yitwa nto, ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,717,641,193.

Ubu bushakashatsi bwiswe ‘Rwanda Bribery Index 2018’ bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu bugaragaza ko abantu bangana na miliyoni 1.3 aribo batanze ruswa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Huye, Kamonyi, Kirehe, Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Rubavu na Ngororero, ku bantu 2400 bari hejuru y’imyaka 18.

Iyi raporo yagaragaje ko muri kaminuza, Ubucamanza n’Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mahanda, ariho hatanzwe amafaranga menshi muri iyi ruswa.

Muri rusange, muri kaminuza amafaranga yatanzwe ari ku mpuzandengo y’ibihumbi 525Frw, Ubucamanza ni ibihumbi 216Frw, naho muri ishami rya poliri rishinzwe umutekano wo mu muhanda hatangwa impuzandengo y’ibihumbi 128Frw.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze hakiri ruswa nyinshi ku rugero rwa 30.9%, by’umwihariko mu bijyanye n’imyubakire bikaba bikiri hejuru ku rugero rwa 44.12%.

Urwego rw’abikorera narwo rugaragaramo ruswa iri hejuru, kuko iri ku kigero cya 19.28%.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yabwiye IGIHE ko kuri ruswa ivugwa muri kaminuza usanga yiganjemo aho abanyeshuri baba bashaka amacumbi mu kigo, hakaba n’abayitanga bashaka amanota.

MINALOC yiteguye gusenyera abubaka batanze ruswa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko bazakomera gusenyera buri wese uzubaka kubera ko yatanze ruswa.

Yagize ati “Abantu barangwaho n’iyi ruswa twe turabirukana mu kazi ndetse amafaranga batanze tukayagaruza, bigaragara cyane mu mujyi, iyo urebye usanga abubaka mu kajagari bubaka umunsi umwe kandi ari inzu itujeje ibyangombwa. Izo tuzajya tuzisenya, ntabwo abaturage bazajya bemera gutanga ruswa kandi bari busenyerwe.”

Avuga ko umuntu utanga ruswa yagombye kujya abivuga kuko hari itegeko rirengera utanze ubuhamya, bikaba byazatuma u Rwanda rurandura ruswa.

Ubu bushakashatsi busaba leta kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru inkuru zicukumbuye kuri ruswa, kuko ngo bashobora gutahura izi ruswa ndetse bakaba banaganira n’abaturage mu buryo bworoshye.

Ikigo nka RDB nacyo gisabwa gushyira imbaraga mu kugenzura ibigo giha impushya zo gukora, kikagenzura ruswa ivugwa mu bikorera.

Transparency International Rwanda yagaragaje ko hari inzego zikirangwamo ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza