00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye kuzura ishuri rizigamo Abanyafurika b’abahanga mu Mibare na Siyansi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 April 2025 saa 05:17
Yasuwe :

African Olympiad Academy (AOA) igiye gufungura mu Rwanda ishuri rizajya ryigisha abana b’Abanyafurika b’abahanga mu masomo y’Imibare na Siyansi mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

AOA ni ikigo gisanzwe gitegura amarushanwa mu masomo y’Imibare, n’Ikoranabuhanga no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Abayatsinze bahabwa impamyabumenyi zibahesha gukomeza muri kaminuza zikomeye ku Isi.

Iri shuri rishya riri kubakwa i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ndetse rizatangirana n’umwaka w’amashuri utaha wa 2025/2026.

Rizatangirana abanyeshuri 30 mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bazajya biga muri porogaramu y’imyigishirize ya Cambridge mu mashami y’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa.

Ayo masomo ahura n’ibyiciro bitatu AOA yibandaho mu kwigisha birimo ikorabahanga by’umwihariko Ubwenge bw’Ubukorano (AI), Ubumenyi mu bya Mudasobwa n’Imibare.

Iryo shuri rizatangirana n’abanyeshuri bo mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Afurika y’Epfo.

Bazajya biga bacumbikirwa mu kigo kandi bishyurirwa byose kuva ku mafaranga y’ishuri, ibibatunga mu kigo n’ibindi byose nkenerwa ku ishuri.

Gutoranya abo banyeshuri binyura mu marushanwa aca mu bigo by’amashuri yisumbuye aho bakora ibizimini noneho hakagenda habaho amajonjora, hagasigara abahanga kurusha abandi.

Mu Rwanda ayo marushanwa yitabiriwe n’ibigo 900 bitanga abanyeshuri barenga ibihumbi 50, hagenda habaho amajonjora.

Icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa cyagezemo abanyeshuri 60 harimo abahatanye mu gukoresha AI, n’Imibare bamara icyumweru bahabwa amahugurwa bijyanye.

Muri ayo mahugurwa ni ho hatoranyirijwemo abahanga kurusha abandi muri ibyo byiciro uko ari bitatu.

Abatsindiye kwiga muri AOA batangajwe ku wa 15 Mata 2024.

Umwe mu bashinze AOA, Arun Shanmuganathan, yavuze ko bahisemo gushinga iryo shuri mu Rwanda kuko ari Igihugu gitekanye kandi gishyigikira amasomo ya Siyanse, Imibare n’Ikoranabuhanga.

Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza ho gutangiriza ishuri kandi na Minisiteri y’Uburezi yaradufashije. Hari gahunda nziza mu guhanga udushya kandi bashyigikira amasomo y’Imibare, Siyansi n’Ikoranabuhanga”.

Arun yongeyeho ko abana baziga muri iryo shuri bazarikuramo amahirwe akomeye yo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi.

Yavuze ko ubu hari abagera kuri barindwi batsinze ibizamini bya AOA bakomereje muri kaminuza zikomeye ku Isi nka MIT muri Amerika Oxford na Cambridge.

Ishuri rigiye kuzura rizajya ryigirwamo n'abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .