Mu Rwanda hagiye kubakwa ibiraro by’abanyamaguru 350 binyura mu kirere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka itanu mu gihugu hazaba hamaze kubakwa ibiraro by’abanyamaguru binyura mu kirere 355, bikazakorwa ku bufatanye n’ikigo cy’abanyamerika kizobereye mu kubyubaka(Bridge to Prosperity: B2p).

Ubwo Ku wa 3 Ukwakira 2019 mu Karere ka Muhanga hafungurwaga ku mugaragaro ibiraro binyura mu kirere bibiri, ubuyobozi bwavuze ko ari icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga uzasiga hubatswe 355.

Kugeza uyu munsi B2P ifatanyije n’Uturere 19, umaze kubakamo ibiraro nk’ibyo 54 byorohereza abaturage basaga ibihumbi 300 kugenderarana no guhahirana.

Umushinga wo kubaka ibyo biraro kandi ukubiye mu masezerano B2P wagiranye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Werurwe uyu mwaka agamije gukura abaturage bo mu cyaro mu bwigunge no mu bukene.

Kubaka ibyo biraro biteganyijwe ko uretse gukemura imbogamizi mu migenderanire n’ubuhahirane bizanafasha abarenga 150 kubana akazi barimo 50 bazabona agahoraho.

Ni ingingo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bijyanye na gahunda yo kwihutisha iterambere no kuvugurura imibereho myiza y’abaturage(NST 1) aho ivuga ko mu 2024 hazahangwa imirimo igera kuri miliyoni 1.5.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wo kubaka ibyo biraro kizatangira hubakwa 40 mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Gakenke na Muhanga.

By’umwihariko ibiraro byubatswe mu Karere ka Muhanga bihuza abatuye mu Mirenge ya Cyeza na Muhanga barenga ibihumbi umunani barimo n’abanyeshuri 218 bagorwaga no kujya ku ishuri.

Sezibera Damascène utuye mu Murenge wa Cyeza yabwiye New Times ko kuva mu mwaka wa 2000 bagorwaga no kunyura ahubatswe ibyo biraro.

Ati “Umugenzi wa Makurungwe udutandukanye n’Umurenge wa Muhanga wakundaga kuzura mu gihe cy’itumba bikabera imbogamizi abana bacu kujya ku ishuri ariko natwe ntitworoherwaga no kujya ku isoko.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Innocent Kayiranga, yavuze ko ibyo biraro Akarere katari kubyiyubakira katabonye abafatanyabikorwa.

Ibi biraro byombi byatwaye asaga miliyoni 83Frw ariko 65% yatanzwe na B2P naho 35% atangwa n’Akarere ka Muhanga.

Mu Rwanda hagiye kubakwa ibiraro by’abanyamaguru 350 binyura mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .