Biteganyijwe ko aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera z’icyumweru gishize natangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda hazatangira gukorerwa imashini zikata ibiruhure na pulasitike zizwi nka ‘water jet Machines’ ndetse n’izindi zifashishwa mu nganda mu gukora ibikoresho bitandukanye zizwi nka “3D Printing Machine”.
Mu busanzwe abakenera izi mashini mu Rwanda bazikura mu mahanga, ibintu bituma zigera mu gihugu zihenze ndetse bikagira ingaruka no ku giciro cy’ibikorerwa mu nganda.
Umuyobozi wa Fab Lab Rwanda, Bizimana Dany, yavuze ko ku ikubitiro iki kigo kizabanza gukorera mu Rwanda imashini 20.
Ati “Muri uyu mushinga bazazana imashini 20 babanze kuziteranyiriza hano mu Rwanda ariko bishobora kuzagenda bizamuka bitewe n’uko isoko rizaba rimeze. Si natwe tuzikeneye cyane ahubwo usanga inganda zose zitunganya ibintu zikenera izo mashini.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzatuma Abanyarwanda boroherwa no kubona izi mashini.
Ati “Murabizi ko igiciro cyo gukura ibintu mu mahanga ari ikintu gihenze ikindi noneho inganda zirimo gukura. Izo mashini zizajya ziteranyirizwa hano mu gihugu.”
Accumech ni ikigo kimaze imyaka 12 kizobereye mu gukora izi mashini. Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangiye kumenya cyane u Rwanda binyuze muri Expo Dubai rwitabiriye.
Biteganyijwe ko ibigenwa n’aya masezerano bizatangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi atandatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!