00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigega cy’ibigo by’imari iciriritse kizagabanya inyungu nini ku nguzanyo

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 15 March 2025 saa 04:38
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho ikigega cyihariye cy’ibigo by’imari iciriritse, kitezweho kuzakemura ikibazo cyo kuba inyungu ku nguzanyo igihanitse.

Ni umushinga uzaba uhuriweho n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse AMIR, n’Ikigo Access to Finance Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, aho biteganyijwe ko cyizatangira bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Umuyobozi wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko iki kigega kizakemura bimwe mu bibazo bigaragara mu bigo by’imari mu Rwanda harimo n’ikibazo cyikoreshwa ry’amafaranga yo hanze (Amadevize).

Kwikiriza yagize ati “Hari ibigo by’imari hano mu Rwanda usanga bikoresha amafaranga ariko byakuye hanze nk’Ama-Euros, Ama-Pound n’Amadorali, bigatuma babanza kuyavunja mu manyarwanda kugira ngo bayatangemo inguzanyo bajya kuyishyura bakayishyura mu Madevize ibyo bigatuma ihenda.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyiraho ikigega ku rwego rw’Igihugu cyizajya gifasha ibigo by’imari kubona amafaranga mu buryo buhendutse nabyo bikayatanga ahendutse.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imishinga y’Iterambere mu Bucuruzi BDF, Munyeshaka Vincent, yavuze ko ubufatanye bwa buri wese ari ingenzi kugira ngo bafashe abaturage kugera ku mari.

Yagize ati “ Birasaba ko twese dutangira amahugurwa hamwe tugahitamo abiyitabira twumvikanyeho kuko hari igihe uruhande rumwe rwatoranya abahugurwa ariko byarangira ugasanga kubona serivise z’imari biratinda kubera ko mutabikoreye hamwe.”

Umuyobozi mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Ibigo by’Imari n’ama Banki, yavuze ko icyo Leta ikora ari ugushyiraho umurongo ngenderwaho wo kwigisha abantu gukoresha serivise z’imari bafatanyije n’ibigo bitandukanye by’imari.

Ati “Turi gukorana n’ibigo bitandukanye by’imari naguha urugero nk’ikigo cya BDF kirimo kwivugurura cyane kugira ngo kirusheho kwegera abaturage cyane, kibanda ku rubyiruko n’Abagore aho kibafasha kubona inguzanyo zo gukora imishinga yabo.”

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zihariye kugira ngo hakurweho imbogamizi zose zikibangamiye abaturage mu kubona serivisi z’imari akaba ari muri urwo rwego hashyizweho iki kigega ngo gikemure zimwe muri izo mbogamizi zikigaragara.

Bamwe mu bacuruzi ndetse n’ibigo bakunze kugaragaza kenshi ko inyungu ku nguzanyo ihanitse kandi ko ari imbogamizi kuri bamwe bakenera kwaka inguzanyo ngo biteze imbere. Cyane cyane bikunzwe kugarukwaho n’Abagore n’Urubyiruko bifuza gutangiza imishinga y’ubucuruzi buciriritse.

Kugeza ubu ibigo byinshi by’imari iciriritse bitanga inguzanyo ku nyungu ingana na 18% kugeza kuri 24%.

Ibigo byinshi by’imari iciriritse bitanga inguzanyo ku nyungu ya 18% kugeza kuri 24%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .