Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Alexis Nzahabwanimana, yari imbere y’Abadepite bamubaza impamvu u Rwanda rufite indege ariko ntirugire abapilote, yasubije ko ubu mu Rwanda naho hagiye gushyiraho ishuli ryigisha gutwara indege.
Mu gihe Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yigaga ku itegeko rigena amabwiriza mu by’indege za gisivile, rigiye gusimbura iryari ririho kuko ngo ritari ryubahirije amasezerano mpuzamahanga, Dr. Nzahabwanimana yasobanuye ko impamvu nta Banyarwanda b’abapilote bahari ari uko kurihira umunyeshuri ubyiga bihenda cyane
mu mashuri yo mumahanga.
Yagize ati"…Barahenda, umunyeshuli umwe tumutangaho ibihumbi 50 by’amadolari ku mwaka (arenga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni ukuvuga ko iyo amaze imyaka 2 tumutangaho ibihumbi ijana (arenga miliyoni 65 z’Amanyarwanda).’’
Yongeraho kandi ko iyo arangije iyo myaka ibiri aba agomba kubona indege agenderamo kuko atabikoze atazahabwa ubwo burenganzira.
Agaragaza ko ngo Leta yafashe umwanzuro ko mu gihe Rwandair igiye kugira indege 10 zizasaba abapilote nibura ijana. Ibyo bikaba bituma Leta iteganya ko mu mwaka wa 2015 igomba kuba ifite abapilote 200.
Dr. Nzahabwanimana yagize ati ’’Turebye iyo gahunda rero tubona tutazabivamo, ahubwo ubu duhitamo kuzashinga ishuli ryo kwigisha abapilote iyi myaka ibiri bakayigira mu Rwanda. Kubera ko dufite indege bagakomeza bagatwara.’’
Umunyamabanga yagaragarije Inteko ko inyigo y’iri shuli igeze kure. Niritangira bazajya binjiza abanyeshuli nibura 50 inshuro imwe bagasohoka ku buryo bwihuse, aho kohereza bake bake kwigira mu mahanga.
Nzahabwanimana ati ’’Ni cyo gisubizo kiri hafi, naho ibyo kohereza icumi, batanu…ntacyo byatugezaho kuko tuba dukeneye benshi icyarimwe’’.
Nubwo umunyamabanga wa leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu avuga gutya, ntiharatangazwa igihe nyacyo iri shuli rizatangirira.
Dr. Nzahabwanimana yaragaragaje ko ngo kuba u Rwanda rumaze imyaka 3 rubonye indege zarwo bitashobotse ko ruhita runabona abapilote b’Abanyarwanda, kuko ubikora aba ari afite indege ze zimwanditseho.
Muri raporo yagaragajwe bavuzemo ko u Rwanda rufite indege 4 n’eshatu zikodeshwa.
Hagaragajwe ko kugeza ubu u Rwanda rufite abapilote 12 gusa kandi ngo nibura ku ndege hakagombye kuboneka abapilote 32. Muri abo 12, umwe gusa niwe uri ku rwego rwo hejuru.
U Rwanda rufite abanyeshuri biga gutwara indege mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ethiopia, Afurika y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO