Mu Rwanda hagiye gufungurwa ububiko bushya bw’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abarabu izobereye mu bya serivisi z’ibyambu, Dubai Ports World (DPW), mu mwaka utaha izatangiza ku mugaragaro i Kigali, ububiko bw’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, hazajya hatangirwa serivisi zose nk’izitangirwa ku nyanja.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya DPW mu Rwanda, Sumeet Bhardwaj, yabwiye KT Press ati “Twatangiye gukora ariko kuhataha ku mugaragaro bizakorwa muri Matarama cyangwa muri Gashyantare umwaka utaha.”

Uyu mushoramari yashyize miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika muri ubu bubiko bwiswe “Kigali Logistics Platform’ (KLP), hagamijwe kugabanya igihe n’amafaranga abacuruzi batakazaga mu gukura ibicuruzwa byabo ku byambu, yaba icya Mombasa muri Kenya n’icya Dar-es-Salam muri Tanzania.

DPW yanatangaje ko ubu bubiko buzanafasha mu bucuruzi n’ibindi bihugu by’Afurika.

Iti “Tunafite igitekerezo cyo gukoresha Kigali nk’izingiro ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika kuko u Rwanda rukikijwe n’ibindi bihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, u Burundi n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Kontineri ifite uburebure bwa metero 6.1, ubugari bwa 8 2.44 n’ubuhagarike bwa 2.59, kuyivana i Shanghai mu Bushinwa ikagera i Mombasa bitwara hagati $500 na $1000, mu gihe kuyikura i Mombasa igera i Kigali itwara hagati ya $3000 na $4000.

Ishami rya DPW Kigali ryitezweho gutangira hamwe serivisi nkenerwa ku bicuruzwa, bigabanye igihe n’amafaranga byatwaraga.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hari igice cy’ububiko kingana metero kare ibihumbi 12, hafite ubushobozi bwo kwakira amakontineri 50,000 ndetse n’ububiko bubiri bwa metero kare 19,600, bumwe bwakwakira imizigo ya toni 640,000 buri mwaka.

Ububiko bwa Magerwa busanzwe bwakira ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga bwari bufite ubushobozi bwo kwakira kontineri 5,000 n’aho kubika imizigo hangana na toni 100,000 buri mwaka.

DPW izacunga KLP yubatse i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’imyaka 25 nk’uko yabisinyanye na Leta y’u Rwanda mu 2016.

Ububiko bw'ibicuruzwa bwa 'Kigali Logistics Platform’ (KLP)'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza