00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hageze ubwoko bushya bw’ingurube burimo n’izigira ibilo 500

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 05:38
Yasuwe :

Mu Rwanda hageze ubwoko bushya bw’ingurube bwaturutse mu Bubiligi, bukaba bugiye kuvugurura ubworozi bwazo bitewe n’uko zirimo izibyara abana 18 zigapima n’ibiro byinshi ugereranyije n’izari zisanzwe.

Umworozi w’Ingurube, Jean Claude Shirimpumu, yakiriye ubu bwoko bushya bw’ingurube ku wa Kane w’iki cyumweru. Izigera kuri 15 zirimo impfizi esheshatu n’inyagazi icyenda z’amoko atatu atanga umusaruro mwinshi, haba mu kubyara abana benshi no gukura cyane ni zo zageze mu Rwanda.

Shirimpumu avuga ko ubwoko bw’ingurube yazanye ubwa mbere bwitwa Landrece buzwiho kubyara abana bari hagati ya 14 ndetse hari izibyara 20 kandi bagacuka kuko buzwiho kwita ku bana cyane mu gihe ingurube zisanzwe zibyara abana bake bari hagati ya bane n’umunani zikanagira ibilo bike.

Ubwoko bwa kabiri bw’ingurube ni ubwa Piètrain zizwiho gukura vuba kandi zikanagira inyama nziza zikunzwe ku isoko mu gihe iz’ubwoko bwa Diroc zo zizwiho gukura cyane zikagira ibilo byinshi ku buryo hari n’izigira ibiro 500.

Uyu mworozi avuga ko izi ngurube uko ari 15 yaziguze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse yahisemo kuzizana kugira ngo avugurure icyororo cye.

Yagize ati “Twazizanye kugira ngo tuvugurure icyororo ikindi zizadufasha kongera umubare w’intanga duha abaturage kuko aborozi bakeneye kuvugurura ibyororo cyangwa gufata intanga, abo nabo tuzabaha iyo serivisi.”

Yongeyeho ko izo ngurube ku mwaka nibura zibyara abana 24 ndetse zitanga amafaranga agera kuri 1.200.000Frw.

Uyu mworozi ufite ingurube zirenga 800 mu Karere ka Gicumbi yaboneyeho gusaba aborozi bakeneye kuvugurura ibyororo byabo n’abashaka intanga kujya bamwegera akabibafashamo.

Izi ngurube ziri gukurwa hanze n’aborozi zije zunganira izigera kuri 21 zatumijwe hanze n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu mwaka ushize no muri uyu mwaka wa 2022 aho zishyirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo aborozi babone icyororo bitabagoye.

Muri Werurwe 2022, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko intanga ziterwa ingurube zigiye kujya zitwarwa n’utudege duto twa ’drones’, mu rwego rwo kugeza ku borozi izifite ireme kandi zihuse.

Izi ngurube zishobora gupima ibiro 500
Harimo impfizi esheshatu
Shirimpumu yazanye ubwoko bushya bw'ingurube mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .