Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi. Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha ahacukurwa amabuye y’agaciro.
Ibi birori byabanjirijwe no gupima indwara zitandura hagamijwe kureba uko ubuzima bw’abakozi buhagaze, gusura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse hanagenzurwa uko abakora iyo mirimo bitabwaho bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano wo mu kazi.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ILO, ugaragaza ko buri mwaka haba impanuka n’indwara zikomoka mu kazi zigera kuri miliyoni 1.3 ku Isi.
Ni mu gihe imibare y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 habaye impanuka n’indwara zikomoka mu kazi hafi 8000.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Chrisitine, yasabye abakoresha gukumira ibyatuma abakozi bahura n’ibyago bituruka mu kazi bakora, bakanabifatanya no kubateganyiriza kugira ngo ibyago nibibaho babone ikibafasha.
Yakomeje agira ati “Iyi mibare iratugaragariza igihombo duterwa no kutubahiriza ubuzima n’umutekano ku kazi, tugomba kuzirikana ko iyo abakozi hafi 8000 iminsi batakaza badakora kubera ibyago biterwa n’akazi bakora, amafaranga ya RSSB ibatangaho abafite ayo mahirwe, igihombo no ku gihugu ari ngombwa kwita ku mutekano w’abakozi.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB), Kamanzi Francis, yavuze ko batangiye gukurikirana ubuzima n’imibereho y’abakozi aho nibura abacukuzi basigaye bahembwa neza, bagahabwa n’amasezerano y’akazi.
Yavuze ko kuri ubu abakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bageze ku bihumbi 81 bavuye ku bihumbi 30 mu myaka yashize.
Ati “Mu myaka irindwi ishize abakozi bari bafite amasezerano y’akazi bari 5% ariko ubu uyu munsi wa none tugeze kuri 34% umuntu akumva ko biri gutera imbere. Abakozi bose basigaye bahembererwa kuri banki mu gihe mbere bahemberwaga mu birombe.’’
Uwimana Jeanette utuye mu Murenge wa Musha umaze imyaka itanu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko atarajya muri uyu mwuga nta ejo hazaza yari afite aho yabanje mu ishami ryo gukora isuku, agenda azamuka kugeza ubwo ari mu bayoboye abandi.
Yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatumye abasha kwigurira inka, abasha kwizigamira mu kimina buri cyumweru ndetse anabasha kwigurira telefone igezweho.
Raporo y’Umugenzuzi w’umurimo igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 igipimo rusange cyo kubahiriza umurimo unoze mu Rwanda cyari kuri 72.7% ariko ikijyanye n’ubuzima n’umutekano mu kazi cyari 59.9%.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!