00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu nzego zose hari abantu bakora ubona bashaka ruswa- Ingabire Marie Immaculée

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 February 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda), Marie Immaculée Ingabire, yatangaje ko ikibazo kigiteje inkeke ari imyitwarire y’abakozi mu nzego zitandukanye bagaragaza imyitwarire n’imikorere yo gushaka gusaba ruswa n’ubwo bikorwa mu buryo buteruye.

Yabitangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangirijwemo icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa RBI 2024 bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hari abakozi mu nzego zitandukanye barangwa n’imyitwarire igaragaza ubushake bwo kwaka ruswa.

Yagize ati “Dushobora kugukeka bitewe n’ibyo wakoze n’uko witwaye. Muri izi nzego rero hari abakozi bakora ku buryo ubona ko ashaka wenda ko banamuha ruswa, n’iyo atayisabye ngo ayivuge na bo barayimuha.”

Ingabire yavuze ko hagikenewe kongerwamo ingufu mu guhindura imyumvire y’abo bakozi kuko abatanga ruswa bakoresha ibishuko nk’amafaranga.

Ati “Nk’urugero Polisi yo mu Muhanda iyo asabye umuntu ibyangombwa azi ko atabifite, nta modoka burya iba yujuje ibisabwa erega, ujya kubimuha ashyiramo amafaranga, ni ukuvuga ngo ni igishuko. Abantu rero bagira ubutwari bwo kwirinda ibyo bishuko no kubivuga ni bake.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakwiye guhindura imyitwarire bakirinda guha umwanya umuntu ku buryo abona ko aguhaye ruswa ibintu byose byagenda neza.

Iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kigiye kuba ku nshuro ya 13 gifite insanganyamatsiko igira iti “Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa.”

Ingabire yashimye ko abakomisiyoneri batitabwagaho ariko ubu na bo bagiye kujya bakurikiranwa bagahanwa.

Yagize ati “Nakunze cyane kiriya kintu cyo kurwanya abakomisiyoneri ni abantu tutajyaga twibuka kandi aho tugeze ubu ni bo bateje ibibazo bikomeye cyane.”

“Abaturage bo ubwabo batinya umucamanza, bo ishusho yabo y’ubucamanza ni ugufunga, ababatinyura ni bariya twita abakomisiyoneri, ni abantu rero bo kwamagana cyane.”

RIB yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hirukanwe abakozi bayo 56 bazira ibyaha bya ruswa, mu nkiko 14 bahanwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, mu gihe abashanjacyaha batatu bahaniwe ruswa mu mwaka ushize, mu gihe abandi batatu bagikurikiranwa mu nkiko.

Ingabire Marie Immaculée (hagati) yavuze ko mu nzego zose hari abantu bakora ubona bashaka ruswa
Abagize urunana rw'ubutabera bitabiriye ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .