Igihembwe cy’Ihinga cya 2025 A cyatangijwe muri Nzeri 2024, ndetse aho imvura igwa imyaka imeze neza ariko mu bice by’u Burasirazuba n’Amayaga hari bamwe bahinze imbuto zihera mu butaka kubera imvura yatinze kugwa.
Umwe mu bahinzi yabwiye RBA ati “Nari maze gutera nk’ibiro bine by’ibigori navanye muri Tubura ariko ubu nakuyeyo amaso. Birimo kuma, nta mazi ubu igihombo cyo cyatangiye kuboneka kandi si njyewe njyenyine n’abandi bose ni uko.”
U Rwanda rufite intego yo kongera ubuso bwuhirwa ku rugero rwa 85% mu myaka itanu iri imbere.
RAB igaragaza ko hari ibyanya 299 hirya no hino mu gihugu byatunganyirijwe kuhira, by’umwihariko birindwi ahakorerwa ibikorwa byo kuhira i musozi biri mu turere twa Karongi, Nyanza, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yatangaje ko mu bindi bisubizo byatangiye gushakwa harimo no gutunganya imbuto zishobora kwihanganira indwara kandi zigahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Habonetse imbuto itaribwa na nkongwa tuba tugabanyije ya ngano y’imiti myinshi twakoreshaga, icyo ni kimwe n’ibirayi birarwara bityo igihe batera imiti batera myinshi cyane icyo gihe rero iyo tubonye imbuto ishobora gukorwa ikaba itarwara ya ndwara bigabanya igishoro umuhinzi akoresha mu buhinzi.”
“Hari umushinga watangiye w’imyaka itanu uzakora kuri ibyo bihingwa bitatu, ibigori, imyumbati n’ibirayi cyane cyane kugira ngo tugire imbuto yihanganira uburwayi ariko anihanganira imihindagurikire y’ibihe.”
Biteganyijwe ko umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku kigero cya 50% mu myaka itanu iri imbere ku buryo igihugu cyihaza mu biribwa mu bihingwa by’ingenzi byatoranyijwe kandi kigasagurira amasoko.
Hazongerwa kandi ubuso bw’ubutaka buriho amaterasi y’indinganire, buzava kuri hegitari ibihumbi 142 bukagera kuri hegitari zisaga ibihumbi 160.
Hazanashyirwa imbaraga mu kunoza uburyo bwo gufata neza umusaruro, kuwugeza ku masoko, no kongera ubushobozi bw’inganda ziwutunganya, bikazagabanya umusaruro wangirika ku buryo uzagera munsi ya 5%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!