Mu myaka 10 RCS imaze, yinjije mu isanduku ya leta hafi miliyari 7 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu myaka icumi rumaze, rwinjije mu isanduku ya leta amafaranga angana na 6.988.301.000 Frw binyuze mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro bikorwa n’abagororwa hanze ya gereza.

Mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020, kigamije gutangaza ibyo uru rwego rumaze kugeraho mu gihe rwizihiza imyaka icumi rumaze rugiyeho, bavuze ko bishimira uruhare rugaragara uru rwego rwagize mu iterambere rusange ry’igihugu mu nzego zinyuranye.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko muri iyi myaka icumi ishize, uru rwego rwinjije akabakaba miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarinjiye binyuze mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro abagororwa bagenda bakora mu turere gereza ziherereyemo.

Mu bikorwa bitanga umusaruro bikunda gukorwa n’abagororwa, harimo kubaka amashuri, gukora ibiraro, kubaka imirwanyasuri n’ibindi, ariko byose bigakorwa mu turere izo gereza ziherereyemo.

Ni mu gihe ibikorwa byakozwe n’abari mu mirimo nsimburagifungo (TIG) muri iyi myaka icumi, birimo ko hubatswe imihanda ireshya na 2.779 Km, hakozwe amatarasi kuri hegitari 8000, hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 4550, hakozwe amabuye yo gukora imihanda angana na meterokibe miliyoni 20 ndetse hanubakwa n’inzu z’abatishoboye.

CGP Rwigamba yavuze ko uretse imirimo isanzwe ikorwa n’abagororwa muri gereza imbere, indi bakora hanze ya gereza ari iyo bahabwa n’uturere izo gereza ziherereyemo ubundi bakavugana uburyo bw’imyishyurire.

Ati “Imirimo dukora hanze ya gereza dukoresheje abagororwa ni imirimo tuba twahawe n’inzego ziyifite. Ahanini imirimo itangwa n’uturere, bakatubwira bati umuhanda runaka turashaka kuwukora, cyangwa se ishuri riri aha turashaka kurikora, icyo tuvugana nabo ni ukumvikana uburyo izakorwa, uburyo izishyurwa ubundi bigakorwa.”

Komiseri Mukuru wa RCS yakomeje avuga ko aya mafaranga yinjizwa n’uru rwego adashyirwa mu isanduku bwite yarwo, ahubwo ahita ashyirwa mu isanduku ya Leta akunganira mu ngengo y’imari.

Ati “Amafaranga twinjiza ajya mu isanduku ya Leta, hari konti dufite muri BNR, ijyaho amafaranga yose y’umusaruro w’ibyo twakoze, akunganira ingengo y’imari ya Leta, ahubwo twebwe dushobora gusubira inyuma tukavuga tuti aya mafaranga twinjije turayasaba kugira ngo twongere tugire ibyo tuyakoresha, ariko yose ava mu isanduku ya Leta.”

Yongeyeho ko mu bindi byishimirwa n’uru rwego muri iyi myaka icumi rwizihiza ko rumaze, harimo ko nyuma y’aho inshingano zihinduwe hakavaho gufunga hakajyaho kugorora, abakozi b’uru rwego bagiye bongererwa ubumenyi kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga, ikindi kandi ngo hanitawe ku mibereho myiza y’abagororwa.

Ati “Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku bafungwa ryagerageje kubahirizwa kandi bikaba bigenda neza, dukurikije uburyo bafashwe, uburyo baburana, uburyo bamenya imanza zabo, ikindi cy’ingenzi ni uko hari amavugururwa yagiye akorwa ku magereza amwe n’amwe agasanwa ndetse hakaba hari n’ayubatswe bushyashya.”

Ubu mu Rwanda hari amagereza 13 harimo na gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko binjije agera kuri miliyari zirindwi mu myaka 10 urwego rumaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .