00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje impungenge ku itumbagira ry’agaciro k’idolari

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 May 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatangaje ko nihatagira igikorwa mu kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu, mu myaka 10 u Rwanda ruzisanga Idolari rimwe rivunjwa arenga 2000 Frw kuko ari cyo imibare igaragaza.

Ibishoboka ku hazaza h’ubukungu bw’igihugu ni ingingo Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yatanze ku bitabiriye inama y’umutekano izwi nka ’National Security Symposium’ imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali.

Ikiganiro cya Minisitiri Ngabitsinze cyagarutse ku ngaruka z’ibibazo Isi ihura nabyo mu bijyanye n’ubucuruzi, inganda ndetse n’imyenda y’ibihugu bitandukanye. Ni ikiganiro yahuriyemo n’abarimo Donald Kaberuka, Umunyarwanda w’impuguke mu by’ubukungu ku rwego rw’Isi.

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko ibanga ryafasha ibihugu bya Afurika kutagerwaho n’ingaruka nyinshi z’ibi bibazo ari ugutangira gukora iby’ingenzi abaturage babyo bakenera bitabaye ngombwa kujya kubikura mu mahanga.

Yakomeje avuga ko aherutse kureba icyo imibare igaragaza ku bijyanye n’ibiciro by’ivunjisha mu myaka iri imbere, atungurwa n’ibyo yabonye.

Ati “Ejo nagiye kuri izi mbuga zigaragaza uko ibintu bizaba bimeze mu myaka iri imbere, nashyizemo Idolari rimwe ku rundi ruhande nshyiramo Ifaranga ry’u Rwanda. Mu myaka 10 Idolari rimwe rizaba rihwanye n’asaga 2000 Frw, naratunguwe kuko sinigeze mbitekereza, naravuze nti ’reka nongereho indi myaka itanu mbona hagiyeho inyongera ya 20%’. Nongeyeho indi myaka itanu, bihwana n’imyaka 20. Mu myaka 20 nzaba ndi mu kiruhuko cy’izabukuru, Bivuze ko ikiguzi cy’imibereho mu kiruhuko cy’izabukuru cyanjye kizaba kikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko “Nsubiye mu rugo nari ndi kumwe n’abana banjye bane n’umugore, ndibaza nti ’mu myaka 20 nzaba ndi mu kiruhuko cy’izabukuru, bo bazaba bari he?’ Ndi kuvuga ibi kuko twigishijwe gutekereza ku byiza gusa ariko imibare yo igaragaza ibibi.”

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko bimwe mu bibazo byugarije Isi biza bitunguranye ku buryo bidaha abantu umwanya wo kwitegura.

Ati “Aho tugana nk’uko Donald Kaberuka yabivuze turagana ahantu hari ibibazo byinshi […] nitudashora imari mu bijyanye no kwikorera ibintu (inganda) nyuma y’imyaka 20 tuzaba dufite ibibazo by’imyenda n’ubushobozi bwo kugura ibintu, igisubizo ni ukugira ibyo twikorera. Nutagira ibyo ukora (mu nganda) ahubwo ukagira ibyo ukoresha gusa iherezo rizaba ribi, ubwo nibwo bwoba mfite.”

Yitanzeho urugero, aho yagaragaje ko imibereho y’Abanyarwanda irimo ikibazo, kuko usanga mu buzima bakenera ibintu byinshi kurenza ibyo bakora.

Ati “Ubwo nibwo bwoba mfite kuko kuva ku mu gitondo kugera nimugoroba mba nohereza amafaranga, nkibona umushahara nkabona ubutumwa kuri telefone yanjye, nyuma y’isaha imwe mba mfite urutonde rw’ibiribwa nshaka kugura, mfite inshuti ifite ubukwe, ngomba kugira icyo nywa ku mugoroba kubera ko nywa akantu, nshaka kugura ikote ryiza ndetse no kwemeza abantu ko meze neza kandi imbere ndi gushira kuko mbizi neza ko imbere hari ibibazo.”

Yasabye abantu muri rusange gutekereza ko iri iyi mibereho, bakareka gutekereza ko imbere ari heza gusa, ahubwo bakibaza no ku bibazo bishobora kuvuka.

Ikindi kibazo cyugarije Umugabane wa Afurika Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ni ikijyanye n’ibyemezo bya politike bidahwitse, birimo no gufunga imipaka.

Ati “Birababaje kuba muri Afurika ari ho honyine iyo dufitanye ibibazo tubishyira mu bucuruzi, ugafunga umupaka kandi nta kintu ufite imbere mu gihugu, ibyo ni bibi cyane. Ni bibi kubera ko ukeneye abantu ariko kubera kwiyemera ukavuga uti ’nahitamo ko abantu banjye bapfa.’”

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko Umugabane wa Afurika wibitsemo ubutunzi burimo n’imbaraga z’abawutuye, ariko ko bikeneye guhabwa umurongo mwiza kugira ngo uyu Mugabane ubashe gutera imbere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze (uwa gatatu uturutse iburyo), yatangaje ko nihatagira igikorwa mu kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu, mu myaka 10 u Rwanda ruzisanga Idolari rimwe rivunjwa arenga 2000Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .