00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mpeshyi ya 2025 Umuhanda Ngoma- Ramiro uzaba waruzuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 April 2025 saa 03:17
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko gutinda kurangira kw’igice cy’umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Ngoma na Bugesera byaturutse ku bikoresho bimwe byari byarabuze, akizeza abaturage ko kuri ubu imirimo iri kwihutishwa kandi mu mpeshyi wa 2025 uyu muhanda uzaba wuzuye.

Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro ni umwe mu mihanda imaze igihe kinini yubakwa aho kuri ubu kuva Bugesera ugera mu Gishanga cya Gashora gihana imbibi na Ngoma imirimo yarangiye neza.

Icyakora iyo ugiye ku gice kiri gukorwa mu Karere ka Ngoma usanga ahantu henshi hatari hashyirwamo kaburimbo, hari n’ibice batari bakoraho ikintu na kimwe ku buryo bitera benshi kwibaza icyabuze.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.

Bamwe mu baturage baturiye uyu muhanda babwiye IGIHE ko hashize igihe kinini bategereje uyu muhanda ariko ko babona ibikorwa byo kuwubaka bitihuta nk’uko babitekerezaga.

Umwe yagize ati ‘‘Imirimo iragenda gake cyane, hari n’igihe hanyuramo igihe kinini badakora tukibaza icyabuze rero muzatubarize impamvu.’’

Undi mugabo wanabonye akazi mu kubaka uyu muhanda yavuze ko bibabaje kuba ibice bimwe na bimwe byatangiye kubakwa nyuma y’igice cya Ngoma-Ramiro byararangiye, agasaba ubuyobozi kubafasha imirimo yo kubaka uyu muhanda ikihutishwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko koko imirimo yo kubaka uyu muhanda yatinze ariko yizeza abaturage ko ibikorwa byo kuwubaka bizarangirira igihe.

Ati ‘‘Ikibazo cyari cyabayemo cyari ukubona ariya mabuye basya yubaka, kuko iyo ufite imishinga myinshi yubaka imihanda kandi aho uvana ugomba kubungabunga ibidukikije, uba ugomba kureba uko ubikora ku buryo kimwe kitangiza ikindi.”

Guverineri Rubingisa yavuze ko hari ingengabihe bemeranyijwe n’abari kubaka uyu muhanda ku buryo bizeye ko uzarangira mu gihe cya vuba kuko igice gisigaye atari kinini cyane ugereranyije n’ibyakozwe mbere.

Yavuze ko kuri ubu amakamyo n’izindi modoka ziwukoresha ku buryo agace gasigaye gushyirwamo kaburimbo ari gato.

Ati ‘‘Ibisabwa byose ubu byashyizwe hamwe ingengabihe na yo yasubiwemo, igice gisigaye ni ahantu mu gishanga ahashobora kuzubakwa ikiraro ariko bari gukora kandi ingengabihe twemeranyijwe turizera ko izakurikizwa.’’

Kugeza ubu uyu muhanda watangiye kunyuramo imodoka zijya mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’aho umuhanda uva mu Bugesera ukagera i Nyanza wuzuriye neza.

Guverineri Rubingisa yavuze ko abantu badakwiriye kugira ikibazo kuko ibikorwa byo kubaka Umuhanda Ngoma-Ramiro byasubukuwe
Amakamyo atwara ibicuruzwa asigaye ava muri Tanzania agaca mu Karere ka Ngoma yerekeza mu Ntara y'Amajyepfo
Imodoka zitwara abagenzi zatangiye gukorera muri uyu muhanda wa Ngoma-Ramiro
Ku ruhande rwa Rukumberi imirimo yo kubaka umuhanda Ngoma-Ramiro iri kugenda gake
Ikiraro gihuza Gashora na Rukumberi ntabwo kiratangira gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .