Meya Muzungu yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Nyiranyamibwa Beatrice wishwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyizeho ingamba zo kwigisha no gutahura hakiri kare abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yari mu kiganiro ako karere kagiranye n’abanyamakuru ku wa Gicurasi 2025, cyibanze ku kugaragariza ishusho y’akarere mu nkingi zose ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.
Meya Muzungu yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze mu bituma aka karere kagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ku bwinshi bishingira kuba hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside bagatoroka ubutabera ntibafungwe no kuba hari imiryango itabwiza abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ingengabitekerezo ni uburozi. Biturutse ku kazi kakozwe kuva muri Nyakanga 2024 tumaze kwakira ibirego by’ingengabiterezo [ya Jenoside] 58, bashyikirijwe ubutabera ndetse baranakatirwa.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, Ngarambe Vedaste, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ibirego 58 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi icyenda ari nyinshi cyane.
Ati “Biteye isoni n’agahinda kubona muri iki gihugu hari abibona mu moko no kwica abacitse ku icumu.”
Kubera imbaraga zashyizwe mu guhiga abahamijwe ibyaha bya Jenoside bagatoroka ubutabera, Akarere ka Karongi ku bufatanye n’izindi nzego kamaze kuta muri yombi abantu 38, abenshi bari baratorokeye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Aka karere kashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha abaturage ibijyanye ubumwe n’ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!