Mu mezi atandatu abantu barenga 200 bishwe n’ibiza

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Mu bice bitandukanye by’igihugu, ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mezi atandatu ashize byahitanye ubuzima bw’abantu basaga 200 byangiza n’ibindi bitandukanye.

Guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena 2018, abantu 223 bishwe n’ibiza byakomerekeje abagera kuri 251.

Ibi biza kandi byasenye inzu 14.491, hegitari 8.980 z’imyaka zirangirika, amatungo 754 arapfa naho ibyumba by’amashuri 26 birasenyuka. Mu bindi byangiritse harimo imihanda 31 n’ibiraro 49 byasenyutse.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangarije IGIHE imihindagurikire y’ikirere ituma imvura n’ibijyana nayo (Imiyaga, inkuba, urubura) bizana umuriri ukomeye bikangiza.

Iyi minisiteri ivuga ko abaturage bangirijwe ibyabo n’ibiza bagobotswe hakurikijwe ubushobozi buhari bwo kubabonera ibikenewe mu gusana.

Ibindi byakozwe harimo nko gutanga ubutabazi bw’ibanze, ibikoresho nkenerwa n’ibiribwa.

Mu mpera za Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva muri Mutarama imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 340 Frw mu kugoboka abahuye n’ibiza.

Arimo miliyoni 141 Frw zashyizwe mu kugura ibikoresho byo kubaka nk’amabati, n’ibindi bikoresho bitari ibiribwa bya miliyoni zirenga 200 Frw byatanzwe nk’ubufasha bw’ibanze.

Inzu 14491 zasenywe n'ibiza mu mezi atandatu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza