Mu mashuri yasanzwemo ibibazo nta rizabuzwa gutangira umwaka w’amashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’uburezi (Mineduc), yatangaje ko nta shuri na rimwe rizabuzwa gutangira umwaka w’amashuri kubera kudashyira mu bikorwa neza ibyo yari yasabwe gukosora.

Mineduc iheruka gutangaza ko hari amashuri agomba gufatirwa ibihano kimwe n’abarimu cyangwa abayobozi bayo, nyuma y’ibibazo bikomeye byayagaragayemo bibangamiye ireme ry’uburezi kandi bidashobora kwihanganirwa.

Ni umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe hagamijwe gushishikariza abo bireba kwita ku cyateza imbere ireme ry’uburezi.

Bwakozwe mu mezi ya Gashyantare, Gicurasi na Nzeri 2018. Mu cyiciro cya III cyakozwe hagati ya tariki 10-21 Nzeri 2018, mu mashuri 899 yagenzuwe mu gihugu, havuyemo ko amashuri 108 yagombaga kubuzwa gutangira uyu mwaka adakosoye ibyanenzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko amashuri menshi yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe.

Yavuze ko amashuri 65 ariyo yashyize mu bikorwa ibyo yari yasabwe ku kigero kiri hejuru ya 85%, naho amashuri 30 agashyira mu bikorwa ibyo yasabwe igice.

Hari amashuri arindwi afite ibibazo byinshi ku buryo atashyize mu bikorwa uko bikwiye imyanzuro, hari amashuri atanu atarashyize mu bikorwa ibyo yasabwe kubera ubuyobozi bubi, amashuri 13 akigenzurwa n’amashuri 17 ataragenzurwa.

Minisitiri Mutimura yavuze ko hari n’ibindi bigo yari byahagaritswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA) ariko ngo bagiranye inama n’abayobozi bayo bahabwa igihe cyo kwikosora.

Ayo mashuri yose atujuje ibisabwa, azatangira igihembwe cya mbere nk’andi yose ariko nyuma y’ukwezi azakorerwa irindi genzura, ayo basanze atarabyuzuza afatirwe izindi ngamba.

Mutimura yagize ati “Muri aya mashuri nta n’amwe atazatangira. Yose azatangira kuwa mbere tariki 14 Mutarama. Amashuri atarashoboye kubikora asigaje 10 cyangwa 20%, nk’uko gahunda y’ubugenzuzi isanzwe ikorwa nyuma y’ukwezi hazabaho iyo gahunda yo gukurikirana harebwe ko yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe.”

Yongeyeho ati “Amashuri ari mu cyiciro kitageze kuri byinshi, yo tuzaganira n’izindi nzego nk’uturere turebe icyo twakora kugira ngo akemure ibibazo by’ingutu afite, natabishobora afatirwe ibyemezo.”

Ishuri College de l’Espoir de Gasogi ni rimwe mu yari yagaragayemo ibibazo bitandukanye mu igenzura nk’umwanda, amakimbirane mu bakozi, amadeni n’ibindi.

Umuyobozi w’icyo kigo, Muhirwa Alexandre yabwiye IGIHE ko bamaze gukosora byinshi ku buryo mu cyumweru kimwe byose bizaba byakemutse.

Yagize ati “Tugeze muri bittau bya kane. Ibyo tumaze gukora birahari n’ibisigaye birahari ariko hari intego twihaye. Kuri twe icyumweru kimwe kirahagije, tuzaba turangije imirimo.”

Tariki 9 Gashyantare nibwo amashuri yose ataruzuza ibyo asabwa agomba kuba yabirangije, atabikoze agafatirwa ingamba.

Mu igenzura rya Mineduc umwaka ushize yari yanasabiye abarimu 118 ibihano kubera amakosa babasanganye.

Mutimura yavuze ko abo barimu bafatiwe ibyemezo n’inzego zishinzwe abakozi birimo guhagarikwa by’igihe gito, kunengwa no kwirukanwa.

Minisitiri Mutimura (iburyo) yavuze ko amashuri atujuje ibisabwa yahawe ukwezi kumwe ko kwikosora
Minisitiri Mutimura yavuze ko amashuri atazashyira mu bikorwa ibyo yasabwe azafatirwa ingamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza